Amizero
Amakuru Hanze Politike

Iran: Ebrahim Raisi agiye kuba Perezida mushya asimbuye Hassan Rouhani.

Ebrahim Raisi uzwiho kugira ibitekerezo bikarishye yitezwe kuba Perezida mushya wa Iran, nyuma yo kwegukana amajwi menshi mu yamaze kubarurwa kugeza ubu.

Yatsinze abandi bakandida batatu, muri aya matora aho abandi bakandida bashoboraga guhatana na we bikomeye babujijwe kwiyamamaza.

Bwana Raisi ni we mucamanza mukuru muri Iran kandi azwiho kugira ibitekerezo bikarishye cyane byo kudashaka impinduka.

Yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse yavuzweho kugira aho ahuriye n’ibikorwa byo mu gihe cyashize byo gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu ku mfungwa.

Perezida wa Iran aba ari we mutegetsi wa kabiri ukomeye mu gihugu, inyuma y’umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu.

Aba afite ububasha bukomeye kuri politiki y’imbere mu gihugu ndetse no kuri politiki mpuzamahanga ya Iran.

Ariko mu buryo bw’imitegekere ya Iran, umutegetsi w’ikirenga w’iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, akaba n’umutegetsi mukuru w’idini, ni we uba ufite ijambo rya nyuma ku bintu byose birebana n’ubuzima bw’igihugu.

Iran itegekwa bishingiye ku mahame y’idini yo kudashaka impinduka, kandi hagiye habaho kugabanya ubwisanzure mu bya politiki kuva habaho impinduramatwara ya kisilamu yo mu 1979.

Abanya-Iran benshi babonye aya matora nk’ayakozwe ku buryo Bwana Raisi aba ari we uyatsinda, bituma batayitabira.

Bwana Raisi Ebrahim ni muntu ki ?

Uyu mukuru mu idini ya Islam w’imyaka 60, mu gihe kinini cy’akazi ke yabaye umushinjacyaha.

Mu 2019 ni bwo yagizwe umukuru w’ubucamanza, hashize imyaka ibiri atsinzwe ku bwiganze bw’amajwi na Hassan Rouhani mu matora ya perezida aheruka.

Bwana Raisi yigaragaje nk’umuntu washobora cyane kurwanya ruswa no gucyemura ibibazo by’ubukungu bya Iran.

Ubwo yari amaze gutora mu murwa mukuru Tehran, yagize ati: “Ibibazo by’abaturage bacu ku bitaragezweho birahari”.

Akurikiza bikomeye ibisabwa n’abakuru b’idini bari ku butegetsi muri Iran, ndetse anabonwa nk’ushobora gusimbura Ayatollah Khamenei nk’umutegetsi w’ikirenga wa Irani.

Amakuru avuga ko ubwitabire muri aya matora bwari hasi cyane ugereranyije n’ubwo mu matora yabanje yo mu mwaka wa 2017

Abanya-Iran benshi n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, bakomoje ku ruhare bivugwa ko Bwana Raisi yagize mu gutanga igihano cy’urupfu mu kivunge ku mfungwa za politiki mu myaka ya 1980.

Yari umwe mu bacamanza bane bahagarikiye ishyirwa mu bikorwa ry’igihano cy’urupfu ku mfungwa zigera hafi ku 5.000, nkuko bivugwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International.

Agnès Callamard, umukuru wa Amnesty International, yagize ati: “Kuba Ebrahim Raisi yazamutse ku mwanya wa perezida aho gukorwaho iperereza ku byaha byibasiye inyoko muntu by’ubwicanyi, kunyuruza abantu ku ngufu n’iyicarubozo, biributsa mu buryo bubabaje ko umuco wo kudahana uganje muri Iran”.

Iran nta na rimwe yigeze yemera ko habayeho kwica imfungwa mu buryo bw’ikivunge, kandi na Bwana Raisi nta na rimwe yigeze avuga ku ruhare ashinjwa kugira muri ubwo bwicanyi.

Amnesty International inavuga ko nk’ukuriye ubucamanza, Bwana Raisi yahagarikiye umuco wo kudahana mu bategetsi no mu nzego zishinzwe umutekano bashinjwa kwica abari bari mu myigaragambyo mu gihe cy’imidugararo yo mu 2019 nk’uko tubikesha BBC.

Related posts

RCA: Bangui yagoswe n’inyeshyamba zishobora guhangana bikomeye n’ingabo za UN zirimo n’iz’u Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Covid-19: Utubari twemerewe gufungura nyuma y’umwaka n’igice dufunze.

NDAGIJIMANA Flavien

Kubona Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu Burundi byiswe igitangaza, binashimangira umubano mwiza w’Ibihugu bivukanyi [VIDEO].

Amizero-admin

Leave a Comment