Amizero
Amakuru Iyobokamana

“Ntabwo naririmbye ‘Uri igisambo’ ngamije kubwira aba Pasitoro bo muri ADEPR bampagaritse”: Umuhanzi Théo Bosebabireba.

Umuhanzi Uwiringiyimana Théogène wamenyekanye cyane ku izina rya Bosebabireba kubera indirimbo ye yakozwe mu za mbere yitwa “Bosebabireba” igakundwa cyane, yabeshyuje amakuru amaze iminsi avugwa ko indirimbo “Uri igisambo” aherutse gushyira ahagaragara yaba yarayihimbiye abahoze ari abayobozi muri ADEPR bamuhagaritse ndetse bakanaba ba nyirabayazana yo gusiga Igihugu cye akajya kwibera mu mahanga.

Mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi Bosebabireba yagiranye na Amizero.rw, yavuzeko adashobora kwihandagaza ngo yaturire amagambo nk’ariya ku bakozi b’Imana basizwe amavuta bakerezwa umurimo w’ubutambyi. Yavuzeko indirimbo “Uri igisambo” yayihimbye mu buryo bwe busanzwe aho akunze kuririmba agendeye ku buzima abantu babayemo. Yagize ati: “Ntabwo nakubahuka abakozi b’Imana basizwe amavuta. Nashatse kuvuga ubuhemu buri hanze aha, numva nasaba abantu kureka ibibi bagakora ibyiza, nshaka ijambo ryakumvikana vuba mu matwi y’abantu niko gukoresha ‘uri igisambo’. Buriya nkubwije ukuri nafashe ibiba kuri benshi bagahemukirwa, mbihuriza hamwe niko kuririmba kuriya . Mu by’ukuri ntaho ihuriye na bariya bagabo bahoze bayobora ADEPR”.

Yakomeje avuga ko bariya ari abantu bamurenze mu maboko ndetse no mu cyubahiro cyo mu Isi ku buryo ngo atanatinyuka kububahuka bene ako kageni.

Tumubajije niba kujya kwibera muri Uganda nta ruhare baba barabigizemo, yavuzeko atabica hirya ko yagiye asa n’utorongeye kubera kumubuza amahwemo byakozwe n’abo bari abayobozi ba ADEPR. Ati: “Rwose buri wese arabizi; Uganda najyagayo, nkajyayo ngiye gukora umurimo w’Imana ariko nkagaruka mu Gihugu cyanjye kuko ndagikunda cyane. Bariya bagabo rero bamaze kunsha mu Itorero ryanjye ari naryo ryabo, nabuze amahwemo, baransiragiza, banshura bufuni na buhoro, nabapfukamira mbasaba imbabazi ariko ntibanyerera imbuto ku buryo byatumye mfata umwanzuro ndambuka nigira muri Uganda kandi Imana ikomeza kumperayo umugisha”.

Yavuzeko ngo n’ubwo byagenze gutyo, we yamaze kubababarira kuko ngo atajya abika inzika, ndetse ngo akaba atanakomeza kubarakarira kandi batakiri abayobozi nyuma y’uko nabo begujwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB mu kwezi kwa cumi (Ukwakira) 2020 bashinjwa amakosa ashingiye ku miyoborere mibi.

Tumubajije igihe ateganya kugarukira mu Gihugu cye, yasubije ko ari vuba cyane. “Rwose ni uko ari iki cyorezo cyavangavanze ibintu ariko mba naragarutse. Ubu bamwe mu muryango namaze kubohereza baraje, nanjye ni uko ntegerejeko cyagenza macye nzahita ngaruka nkomeze gukora umurimo w’Imana kuko nta kandi kazi mfite uretse kuririmba mvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo ari nabyo nkesha imibereho yanjye ya buri munsi. Hano muri Uganda nta yindi business mpakora, ni ukuririmba kuko ho twari tukibasha kugira ibiterane uretseko ubu bafunze hose”.

Uwiringiyimana Théogène Bosebabireba ni umuhanzi nyarwanda ubarizwa mu Itorero rya ADEPR n’ubwo mu myaka micye ishize yahagaritswe ashinjwa ibyaha birimo ubusambanyi, akaba yarasabye imbabazi ku mudugudu we (Itorero mu nyito nshya) wa Kicukiro Shell, azisaba nyobozi ndetse n’abakirisitu muri rusange. Nk’uko yagiye abitangaza, yavuze ko bureau nyobozi ya ADEPR yari iyobowe na Rév. Karuranga Ephraim wari wungirijwe na Karangwa John bamwigirijeho nkana bakanga ko ahabwa imbabazi ngo abashe gukomeza imirimo ye irimo n’uburirimbyi kandi aribwo bumutunze.

Kuba iyi Komite ya Karuranga Ephraim yari yaramubijije amahwemo yaravuyeho, akaba avugako abibona nk’inzira nziza kuri we kugirango akomeze umurimo w’Imana ngo ariko nabo nk’abakozi b’Imana basizwe amavuta bakaba bakomeza uyu murimo ngo n’ubwo baba batari mu nshingano z’ubuyobozi bose baharanira kuzashyikira ibyasezeranyijwe.

Uwiringiyimana Théogène Bosebabireba umaze gukora indirimbo zisaga ijana zakunzwe n’abatari bacye yaba mu Rwanda no mu mahanga, yavukiye mu buzima busharira ndetse akurira mu ruhuri rw’ibibazo byiganjemo ubuzima bubi yabanagamo na nyina mu nzu ya nyakatsi. Ntiyagize amahirwe yo kumenya se umubyara kuko ngo yateye nyina inda, yavuka agahita amwihakana.

Uwiringiyimana Théogène Bosebabireba yavutse tariki 3 Nyakanga 1977, avukira mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza ahitwa mu Cyinzovu.

Ku myaka 20, bwa mbere mu mateka ye yinjiye umurwa mukuru Kigali. Hari mu 1997, nyuma y’ubuzima bubi burimo n’ubwo mu muhanda, yakomereje n’ubundi mu buzima bugoye ariko yari yaramenyereye n’ubwo ngo ntawe umenyera akabi, nk’aho yacukuraga imisarane, akikorera imizigo, agahingira abantu, yabaye umukozi wo mu rugo n’ibindi, ngo ibi byose bikaba byaramusunikiye mu buzima nyoboka Mana maze ngo mu nganzo ye ntiyajya kure y’ubuzima bubi yabayemo kuko ngo burya umuntu aririmba ibihuye n’ibyo yanyuzemo cyangwa se yabonye n’ubwo benshi babifata ko aririmba acyurira abantu.

URI IGISAMBO BY THEO BOSEBABIREBA:

Related posts

Maj Gen Kabandana wahanganye bikomeye n’ibyihebe byo muri Cabo Delgado yazamuwe mu ntera.

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Umukozi w’Akarere wahinduye urwibutso ahabikwa ibikoresho yatawe muri yombi.

NDAGIJIMANA Flavien

Libya: Abahitanywe n’umwuzure bashobora kurenga ibihumbi 20.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Macibiri June 20, 2021 at 1:01 PM

Theo ni umusaza agukubitira mu igunira mu buryo bwa gihanzi nturabukwe. Nagire agaruke turamukumbuye

Reply
Pascal June 20, 2021 at 3:43 PM

Jya ubabwira rata musaza !!! Ubundi se sibo batumye uhera ishyanga ? Iyo bataguhagarika ngo bagukure ku mugati ntuba uri mu Rwanda. Ahubwo uzanakore indi ivugako Imana yabubikiye imbehe nabo.
Gusa uri umuhanga mu kinyarwanda kandi utaragize amahirwe yo kwiga

Reply
Mabe June 20, 2021 at 3:44 PM

Bosebabireba ni mubi rwose 🤭😁😁😁 Nonese niba atari bo yabwiraga, ni bande yabwiraga ? Wapi sha !!! N’utazi kumva yabyumva

Reply
Theo June 20, 2021 at 3:51 PM

Iyobokamana ryo mu Rwanda dufite ibibazo, kabisa.Dukwiriye kwigishwa byinshi.

Reply

Leave a Comment