Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Zambia: Hakainde Hichilema yatsinze Edgar Lungu mu matora y’umukuru w’igihugu

Hakainde Hichilema, umuyobozi w’ishyaka ‘United Party for National Development’, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ahigika Edgar Lungu wari usanzwe ayoboye iki gihugu.

Ibarura ry’amajwi ryakozwe mu turere 155 ku 156 mu gitondo cyo kuri uyu wambere rigaragaza ko Hichilema ariwe uri imbere n’amajwi agera kuri 2,810,757 mu gihe Edgar Lungu afite amajwi 1,814,201

Mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’iki gihugu, Perezida wa Komisiyo y’amatora muri Zambia, Justice Esau Chulu yatangaje ko Hakainde Hichilema ari we watsinze amatora.

Edgard Lungu ntiyemera ibyavuye mu matora

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, hagaragaye abiganjemo urubyiruko, bishimira intsinzi ya Hichilema watorewe kuyobora iki gihugu.

Ubutegetsi bwa Perezida Lungu bwagiye bunengwa byinshi bijyanye no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ibibazo by’ubukungu benshi bagashimangira ko hari hakeneye impinduka.

Hichilema usanzwe ari umushoramari ukomeye akaba yariyamamarije kuyobora iki gihugu inshuro 5 atsindwa yishimiye ko amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi agera ku 10 yamuteye ingabo mu bitugu mu matora yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.

Perezida Edgar Lungu we yahise atangaza ko amatora atanyuze mu mucyo mu ntara zigera kuri eshatu aho yaranzwe n’imvururu bigatuma ibyayavuyemo biba impfabusa mu gihe mugenzi we watsinze avuga ko ibyari bikenewe byagezweho.

Related posts

Nyagatare: Intandaro yo kwishora mu busambanyi bukururira urubyiruko kwandura Virusi itera SIDA.

NDAGIJIMANA Flavien

Safari wamamaye ku mbuga nkoranyambaga aniga DASSO yasabiwe gufungwa iminsi 30.

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatanze inshingano yerekeza ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment