Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Umutekano

Ibitero bya FARDC byangije byinshi mu bice bituwe cyane

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 03 Gicurasi 2026, ahagana mu ma saa saba n’igice (1h30) za mu gitondo, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Kinshasa zacengeye mu mujyi wa Rushoga muri Teritwari ya Masisi zica cyangwa zikomeretsa amatungo, rigaba kandi ibitero mu bice bituwe cyane i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka muri Kivu zombi aravuga ko kuri iki Cyumweru abasivili bibasiwe, kandi inka zirenga 56 zishwe, ziratemwa, cyangwa zisigwa zenda gupfa, mu bitero umutwe wa AFC/M23 uvuga ko bigamije kubiba ubwoba no kwangiza imibereho y’abaturage.

Itangazo rya Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23, rivuga ko kuri iki Cyumweru kandi, izo ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zagabye ibitero byinshi hakoreshejwe indege za gisirikare zitagira abapilote (drones) za CH-4.

Muri iri tangazo, AFC/M23 yatangaje ko ku isaha ya “Saa tanu z’amanywa n’iminota 53 (11h53) na saa munani n’iminota 40 z’amanywa (14h40), uduce dutuwe cyane muri Lumbishi twibasiwe, ndetse n’umujyi wa Rutare muri Teritwari ya Kalehe saa 1h20.”

Ibisasu kandi byangije imitungo y’abasivili, kandi bibiba ubwoba mu baturage bituma bava mu byabo.

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko ibi bikorwa bikomeje by’ubutegetsi bwa Kinshasa binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu, kandi risaba Umuryango Mpuzamahanga kumenya ibikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa, ndetse n’uburenganzira bwaryo bwo kwirwaho no kurinda abaturage b’abasivili bibasirwa nka n’ubutegetsi.

Inka nyinshi zishwe izindi ziratemagurwa ku buryo nta cyizere ko zizakira.

Related posts

Musanze: Imibiri 800 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwubatswe ahahoze Cour d’Appel [AMAFOTO]

N. FLAVIEN

Abaminisitiri b’ingabo bo mu Karere bagiye guhuzwa no kwiga ku mutekano wa RDC

NDAYISHIMIYE Libos

Ni iki cyatumye abanyeshuri b’i Nyange bitwa Intwari z’Igihugu bakaba bibukwa buri mwaka?

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777