Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike

Perezida Kagame na mugenzi we Samia bashimangiye ubuvandimwe bw’u Rwanda na Tanzania 

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na mugenzi we wa Tanzania, madame Dr. Samia Suluhu Hassan bashimye umubano mwiza ukomeje kuba hagati y’u Rwanda na Tanzania ndetse n’uko abaturage b’impande zombi bakomeje kuwungukiramo bemezako ibi bihugu atari abaturanyi gusa ahubwo ari abavandimwe.

Aba bakuru b’Ibihugu babigarutseho ubwo bari i Dar es Salaam mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri iki gihugu kuri iki Cyumweru, ubwo bari mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’ibiganiro byabahuje bombi bikabera mu muhezo.

Perezida Kagame yavuze ko: “Uyu munsi Perezida Samia nanjye, twagiranye ibiganiro byiza byubakiye ku mubano mwiza umaze igihe kirekire hagati y’Ibihugu byacu.”

Perezida Kagame yavuze ko mu biganiro yagiranye na mugenzi we wa Tanzania, Dr Samia Suluhu Hassan, harimo kurebera hamwe uko hakongerwa ingano y’ubucuruzi Ibihugu byombi bikorana.

Ati: “Twatewe imbaraga n’intambwe imaze guterwa, kandi twiteze gushyira mu bikorwa imishinga yacu ihuriweho. Ubufatanye bwacu muri Afurika y’Iburasirazuba na Afurika Yunze Ubumwe, bugaragaza aka kazi ko kwihuriza hamwe muri iki gihe cy’ibibazo, Akarere kacu kagomba kuguma kunze ubumwe ku cyerekezo gisangiwe cy’iterambere n’ubufatanye.”

Yunzemo ati: “U Rwanda na Tanzania ni byo turi abaturanyi ariko si ibyo gusa kuko uretse no guturana turi n’abavandimwe, inshuti magara ku buryo dukwiye gutahiriza umugozi umwe duharanira icyateza imbere abaturage b’Ibihugu byombi.”

Muri uru ruzinduko kandi, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gushimira mu ruhame bamwe mu banye-Tanzania bakoze ibikorwa by’ubutwari mu Rwanda, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “U Rwanda ruri mu bihe byo Kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko vuba tuzagira amahirwe yo gushimira mu ruhame, bamwe mu banye-Tanzania, bakoze ibikorwa muri kiriya gihe byerekanye ubudashyikirwa, ubutwari ndetse n’impuhwe.”

Mu butumwa bushimira, Perezida wa Tanzania, madame Dr Samia Suluhu Hassan nawe yavuze ko bashimira cyane Umukuru w’Igihugu kivandimwe cy’u Rwanda wabasuye mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026.

Yagize ati: “Twishimira byinshi tumaze kugeraho hamwe n’abaturanyi bacu b’u Rwanda. Ntabwo turi abaturanyi gusa ahubwo turi abavandimwe ari nabyo bidusunikira kurushaho guteza imbere ibikorwa biduhuza.”

Ntituri abaturanyi gusa ahubwo turi abavandimwe “Ubutumwa bw’Abakuru b’Ibihugu byombi”.
Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Tanzania bagiranye ibiganiro byibanze ku gukomeza umubano.

Related posts

Ambassadors of Christ Choir igiye kwizihiza imyaka 30 imaze mu ivugabutumwa ry’indirimbo

N. FLAVIEN

Gakenke: Imbabura zirondereza ibicanwa zitangwa na APEFA, igisubizo ku baturage b’amikoro macye.

N. FLAVIEN

Covid-19: U Rwanda ruratangira kwakira inkingo zo muri gahunda ya Covax muri iki cyumweru.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777