Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Umutekano

Urujijo ku rupfu rwa Yevgeny Prigozhin wari umuyobozi w’abacanshuro ba Wagner.

Yevgeny Prigozhin wari Umuyobozi w’Umutwe w’abacanshuro wa Wagner yapfiriye mu mpanuka y’indege yabereye mu Burusiya, benshi bakaba bavuga ko uru rupfu rukwiye kwibazwaho.

Uyu mugabo apfuye nyuma y’amezi abiri we n’umutwe ayoboye bivumbuye kuri Leta y’u Burusiya ndetse bayitangizaho ibitero n’ubwo nyuma byaje guhagarara bikavugwa ko yumvikanye na Putin.

Yevgeny Prigozhin ni umwe mu bantu icumi bari bari mu ndege ya Sosiyete Embraer yari ivuye mu murwa mukuru Moscow igana mu mujyi wa St Petersburg, nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS byabitangaje.

Iyo ndege isanzwe itwara abagenzi biyubashye yari ifite abagenzi barindwi n’abandi batatu bashinzwe gutwara indege, bikavugwa ko yaguye mu gace ka Tver kari mu Majyaruguru ya Moscow.

Prigozhin apfuye nyuma y’iminsi ibiri ashyize hanze amashusho ya mbere amugaragaza, uhereye muri Kamena ubwo we n’umutwe wa Wagner bivumburaga ku butegetsi bwa Vladimir Putin.

Ayo mashusho ye aheruka, yavugaga ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kubohora umugabane wa Afurika. Amakuru kandi akaba yemeza ko yapfuye nyuma y’amasaha macye akubutse kuri uyu Mugabane yavugaga ko azajya kubohoza.

Uyu mugabo apfuye nyuma y’igihe gito bitangajwe ko Perezida Putin yirukanye Gen Sergei Surovikin wari Umugaba w’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu kirere akaba n’inkoramutima ya Yevgeny Prigozhin.

Nyuma y’urupfu rwe, hari abahise bavuga ko yaba yishwe kuko ngo bitumvikana ukuntu umutegetsi nk’uriya yagenda mu ndege itizewe ndetse bakabihuza n’ibyabaye byo kwigumura kuri shebuja (Putin), aho bahera bemeza ko atazize impanuka ahubwo iriya ndege yaba yahanuwe mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Uyu mugabo wari mu batinyitse ku Isi yapfuye urupfu rw’amayobera/Photo Internet.

Related posts

Uwari umaze imyaka isaga 20 yihishahisha kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafashwe.

NDAGIJIMANA Flavien

Ministiri w’Intebe w’Ubwongereza amaze kwegura ku Buyobozi bw’Ishyaka rye.

NDAGIJIMANA Flavien

Gufuha byatumye umusirikare wa FARDC yica mugenzi we n’abasivile babiri nawe ahita yiyahura.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment