Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Ubuzima

Gicumbi: Urujijo ku rupfu rw’umusore wapfiriye mu nzu yari amaze iminsi aguze.

Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023, mu Mudugudu wa Rusayu, Akagari ka Kigogo, mu Murenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, habonetse umurambo w’umusore witwa Uwimana Albert w’imyaka 26 wasanzwe mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze.

Abaturanyi b’uyu musore bavuga ko bikekwa ko yaba yariyahuye, kuko aho basanze umurambo hanukaga imiti yica udukoko, ariko nta gikomere na kimwe cyari ku mubiri we.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire mu Murenge wa Nyankenke, Manishimwe Jean de la Croix, yahamirije Igihe dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari impamo.

Yagize ati: “Yego byabayeho. Ni umusore wari ukiri ingaragu, ufite imyaka 26, bamusanze mu gikoni cy’inzu yari amaze iminsi aguze, bamusangamo yapfuye. Bikekwa ko yaba yiyahuye, kuko aho bamusanze hanukaga imiti yica udukoko’’.

Gitifu Manishimwe yavuze ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Related posts

Myugariro wa APR FC Mutsinzi Ange yerekeje mu Bubiligi

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Umugabo uheruka kwica mushiki we akanamuhamba na we yishwe arashwe.

NDAGIJIMANA Flavien

“Nta mwana uzongera kwimuka atatsinze neza. Ibyabaye ku basoza ibyiciro ni intangiriro”: Minisiteri y’Uburezi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment