Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Euro 2020: Ububiligi busezereye Portugal iheruka kwegukana iki gikombe (Amafoto)

Mu mukino wa 4 wa 1/8 cy’irangiza, Igitego cya Thorgan Hazard gifashije Ububiligi gusezerera Portugal iheruka kwegukana iki gikombe, mukino wabereye Seville ho muri Esipagne kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 isaa tatu z’ijoro (9:00PM) ku isaha yo mu Rwanda, ubera ku kibuga Estadio dela Cartuja yo mu mugi wa Seville ho muri Esipanye.

Igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyatsinzwe na Thorgan Hazard ku munota wa 42 ku mupira mwiza yari ahawe na Thomas Munier.

Uyu mukino wayobowe n’umusifuzi mpuzamahanga w’umudage Dr. Felix Brych ni umwe mu mikino yahuje amakipe y’amazina azwi muri ruhago yo ku mugabane w’Uburayi, ukaba waranzwe no guhangana ndetse n’amakosa menshi ariko yoroheje (Fauts necessaries) unatangwamo amakarita 5 y’imihondo.

Ububiligi kuri ubu buyoboye urutonde rwa FIFA bwageze mu mikino ya 1/8 nyuma yo kuva mu itsinda B buyoboye n’amanota 9 ku 9, bukaba butaratsindwa umukino n’umwe muri iri rushanwa.

Portugal ya Cristiano Ronaldo niyo yatwaye iki gikombe ubwo giheruka gukihatanirwa muri 2016, ikaba yarageze muri iki cyiciro cy’imikino ya 1/8 nyuma yo gusohoka mu itsinda F iri kumwanya wa gatatu izamuka mu makipe 3 yatsinzwe neza (Best loser).

Mu mikino ya ¼ cy’irangiza izatangira kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, Ububiligi buzacakirana n’Ubutaliyani bwasezereye Austria/Autriche (2-1), mu gihe Repubulika ya Cech yasezereye Ubuholandi (2-0) izisobanura na Danmark yo yasezereye Wales(4-0). Ku munsi w’ejo hateganijwe imikino 2 ikomeye ya 1/8 cy’irangiza, aho France izacakirana n’Ubusuwisi mu gihe Esipanye izacakirana na Croatia.

Kapiteni wa Portugal Cristiano Ronaldo asaba umupira
Renato Sanchez watsindiye Portugal igitego cyayihesheje igikombe giheruka
Harimo guhangana ku mpande zombi
Thorgan Hazard arekura umuzinga w’ishoti ryavuyemo igitego
Thorgan Hazard yasanganiye umuvandimwe we Eden Hazard
Thorgan Hazard, Eden Hazard na Axel Witsel bishimira igitego
Yari yabaye umukinnyi wo kwitabwaho na ba myugariro ba Portugal
CR7 nyuma yo gusezererwa ntiyumvaga ibimubayeho
Fair Play nyuma y’umukino
Ikipe si mbi [Portugal] gusa umutoza yagaragaje ubushobozi buke

Related posts

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanda Kigali-Musanze wari wafunzwe n’inkangu muri Rulindo wongeye kuba nyabagendwa.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Impuhwe yamenyekanye cyane kubera impanuka igiye gutaramira abatuye i Musanze.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment