Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Rubavu: Umuhanzi Nana Olivier yageneye abakunzi be impano y’umwaka ikubiye mu ndirimbo [VIDEO].

Umuhanzi Nana Olivier uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana (Gospel), yatangiye umwaka mushya wa 2022 ari mu mavuta, agenera abakunzi be n’abanyarwanda muri rusange impano y’umwaka, indirimbo yise “Mfata ukuboka”.

Uyu muhanzi usengera mu Itorero rya ADEPR kuri Mahoko, avugako yatekereje kuri iyi mpano, aho yifuza ko buri munyarwanda yasaba Imana ngo “mfata ukuboko, maze muri uyu mwaka wose nzayoborwe nawe” kuko ngo hatabaye ubuyobozi bw’Imana buri wese yakwiyobora kandi ngo kwiyobora bikaba bitari mu bushake bwayo.

Urugendo rw’ubuhanzi, Nana avuga ko yarutangiye mbere gato y’umwaka wa 2018, gusa ngo mu mwaka wa 2019 nibwo yinjiye mu gutunganya izi ndirimbo ubwo yakoraga indirimbo ye ya mbere muri studio, ayita “Arasubiza”. Ntiyacitse intege yakomereje ku yitwa “Yesu aramfata” yakoze umwaka ushize, ubu akaba yakoze “Mfata ukuboko”.

REBA VIDEO Y’INDIRIMBO “MFATA UKUBOKO”.

Related posts

Nyabihu: Babangamiwe cyane n’uruganda rusatura amabuye ruri rwagati mu ngo.

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Impanuka ikomeye ya FUSO ku Bitaro bya Gisenyi yahitanye batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzaniya na Kenya basinyanye amasezerano y’umuyoboro wa Gaze ubahuza.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment