Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Ubukungu

Muhanga: Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa Sima ruri mu zikomeye ku Isi [VIDEO]

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yafunguye uruganda rw’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd rukorera Sima mu Rwanda aho rwitezweho kuzajya rushyira ku isoko toni miliyoni ya Sima izwi ku izina rya ‘Cheetah Cement’.

Umukuru w’Igihugu yari aherekejwe n’abayobozi b’uru ruganda, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun; uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn n’abayobozi muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Kagame yabanje gutemberezwa muri uru ruganda, asobanurirwa ibice birugize birimo za laboratwari, ahazajya hatunganyirizwa Sima n’ibindi bikorwaremezo by’uru ruganda.

Umuyobozi w’Ikigo West Holding Group ari nacyo nyiri Anjia Prefabricated Construction Rwanda Company Ltd, Wang Fayin, yashimiye Leta y’u Rwanda binyuze mu nzego zirimo RDB, zafashije iki kigo kubona ubufasha bwaba ubwo kubona ikibanza ndetse n’ibindi byatumye uyu mushinga ugerwaho wo kubaka uruganda rwa sima mu Rwanda ugerwaho.

Yagize ati: “Twaje kuri iri soko ry’u Rwanda kandi tubasha gukora sima ifite agaciro ka miliyoni $1,5, tugafasha ubukungu bw’u Rwanda mu rwego rwo kwigira”.

“Tuzakora mu buryo butangiza ibidukikije dukoresheje ikoranabuhanga ryacu ndetse n’ubwirinzi mu kazi. Dufashijwemo na Perezida Kagame n’abandi bafatanyabikorwa, tuzabasha guteza imbere ubukungu bw’iki gihugu”.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi yashimye Ikigo West International Ltd cyahisemo u Rwanda nk’ahantu ho gushora imari nk’uko tubikesha Igihe.

Akamanzi yavuze ko mu myaka itanu ishize ishoramari ryavuye mu Bushinwa rikabakaba miliyari $1 kandi ryatumye abarenga ibihumbi 25 bahabwa akazi.

Ati: “Gutaha uru ruganda ni ikimenyetso cy’ibyo u Rwanda rushobora kugeraho mu bijyanye n’ubwubatsi kandi ikindi Anjia yatangiye ishoramari mu gukora ibikoresho bitandukanye nyuma ya Covid-19. Ishoramari rya Anjia rizateza imbere ubukungu bw’igihugu”.

Umuyobozi w’Ikigo Anjia Prefabricated Construction Rwanda Campany Ltd , Zhang Jimin yavuze ko iki kigo gifite ubushobozi bwo gukora Sima isaga toni miliyoni ku mwaka.

Yavuze ko iki kigo gikorera mu Bihugu bitandukanye haba mu Bushinwa ndetse no muri Afurika.

Uru ruganda rufite inkomoko mu Bushinwa, rukoresha abakozi barenga 7000 muri icyo gihugu, rukaba ari urwa 23 mu nganda nini kandi zikomeye ku Isi ndetse mu Bushinwa ni urwa cyenda.

Yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda aje gutangira uyu mushinga, yafashijwe cyane n’inzego zitandukanye by’umwihariko RDB, ibintu bishimangira ko u Rwanda ari iguhugu cyorohereza abashoramari.

Ati “Ni ubwa mbere West Holdings iza gukorera mu Rwanda, Perezida Kagame yabidufashijemo cyane kugira ngo tuze gukorera hano, u Rwanda ni igihugu kiri ku isonga mu korohereza abashoramari kandi ni byo koko abantu bose twahuye baramfashije.”

Ati “Ibikorwa byo kubaka bikenewe mu Rwanda kandi ibikoresho by’ubwubatsi nibyo byifashishwa, urumva rero ko uwashora imari mu bwubatsi hano mu Rwanda yaba akenewe cyane.”

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Xuekun yavuze ko uru ruganda rugaragaza umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byombi hagamijwe iterambere ry’abaturage babyo.

Ati “Sima nziza yujuje ibisabwa ni ikintu cya ngombwa mu bwubatsi kandi ubwubatsi buteza imbere igihugu. Kuba turi mu Rwanda, dukorana n’Abanyarwanda ibikorwa byiza nk’ibi, ni ibyo kwishimira.”

“U Bushinwa buri kure y’u Rwanda ariko imitima yacu n’ubucuti bumaze imyaka 50, burashimishije. Perezida Kagame na Perezida Xi Jiping, bafitanye umubano mwiza mu nyungu z’abaturage. Ntabwo u Bushinwa bwatera imbere bwonyine kandi n’u Rwanda ni uko.”

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimye Ikigo West Holding Group cyaje gushora imari mu Rwanda rizagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu n’umugabane muri rusange.

Ati: “Mbashimira uruhare rwanyu mu guteza imbere umugabane wa Afurika, nasuye uru ruganda rwose mwagaragaje kuba indashyikirwa mu bijyanye n’ibyo mukora. Uru ruganda ruzagira uruhare mu mpinduka u Rwanda rwatangiye, turabibashimira kandi turabizeza ko igihugu cyacu kibashyigikiye.”

Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ngo ishoramari nk’iri n’irindi rishoboke bisaba ubufatanye kuko aribwo butuma abantu barenga imbogamizi ziba zihari.

Ati: “Mu banyenganda, ibi biravuga ko hari ibintu byinshi bashobora gushoramo imari kandi bigahanga imirimo mu gihugu cyacu. Ibibazo ntabwo bibura ariko bishobora kubonerwa ibisubizo binyuze mu bufatanye. Kugira ngo uru rwego rukore neza kurushaho ni ngombwa ko hakorwa ibikoresho bifite ubuziranenge kandi tukagenda tugana mu kugira imikorere iboneye kurushaho.”

Yakomeje avuga ko “Leta nayo ifite inshingano zo gushyiraho politiki, amabwiriza n’imikorere iboneye kandi nibyo tumaze imyaka dukora, turi muri uwo mujyo. Ibyo iyo bikozwe, tubasha gukuraho inzitizi zitandukanye […] byose biba biganisha ko tugira Afurika ikorana, ishyize hamwe, ibihugu byose bikorana kandi buri wese akabigiramo inyungu. Afurika ifite isoko rimwe kandi ibihugu bikorana muby’ubukungu […] impinduka zitwara igihe ariko iyo dushyize hamwe duhuje icyerekezo kimwe kugira ngo ibibazo biriho mu bikorwa remezo biveho, bituma dutera imbere mu mikorere.”

Perezida Paul Kagame n’abandi Bayobozi basura ibice bitandukanye by’uru ruganda/Photo Urugwiro.

Perezida Paul Kagame ari kumwe n’abayobozi batandukanye/Photo Urugwiro.
Uruganda rwa Cement rwuzuye mu Karere ka Muhanga/Photo Urugwiro.

Related posts

Uburyo bwiza wakoresha amenyo yawe agahinduka urwererane.

NDAGIJIMANA Flavien

NBA: Milwaukee bucks yongeye gutwara igikombe nyuma y’imyaka 50

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Impanuka ikomeye ya FUSO ku Bitaro bya Gisenyi yahitanye batatu.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment