Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Imikino

Ikipe ya Arsenal yambara ‘VISIT RWANDA’ yatsinzwe na Manchester City mu minota y’inyongera.

Igitego cya Rodri, mu minota y’inyongera, cyafashije Manchester City ikomeje kuyobora urutonde gutsinda Arsenal y’abakinnyi 10 ibitego 2-1, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 ku mwanya wa mbere muri Premier League, ari nako Arsenal yuzuzaga amakarita 100 muri English Premier League.

Uyu mukino w’umunsi wa 21 wabereye kuri Emirates Stadium, Arsenal yakinnye neza igice cya mbere cyarangiye Manchester City idateye mu izamu ryayo.

Nubwo Manchester City ari yo yihariye umupira mu minota ya mbere, uburyo yabonye burimo imipira yatewe na Ruben Dias ndetse na Kevin De Bryune ntacyo bwayifashije kuko bwanyuze ku ruhande rw’izamu.

Arsenal yari imaze akanya gato yimwe penaliti nyuma y’uko ikoranabuhanga rya VAR rigaragaje ko nta kosa umunyezamu yakoreye kuri Martin Odegaard, yafunguye amazamu ku munota wa 31 ku mupira yateranye ba myugariro ba Manchester City ubwo yari aherejwe na Kieran Tierney.

Gabriel Martinelli yashoboraga gutsindira Arsenal ikindi gitego mu buryo bubiri bukomeye yabonye, umupira wa mbere uca imbere y’izamu mu gihe undi wakubitse igiti cy’izamu.

Manchester City yishyuye igitego ku munota wa 57 kuri penaliti yahawe nyuma y’ikosa Granit Xhaka yakoreye kuri Bernardo Silva, yinjizwa neza na Riyard Mahrez.

Nyuma y’umunota umwe, Arsenal yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo myugariro Gabriel Magalhães yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo gukinira nabi Gabriel Jesus agasohoka mu kibuga atyo.

Ku munota wa gatatu w’inyongera ni bwo Manchester City yatsindiwe igitego cya kabiri na Rodri ku mupira wari uvuye ku mutwe wa Ben White, byatumye ibona intsinzi ya 11 yikurikiranya.

Gutsinda uyu mukino byatumye Manchester City ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 11 hagati yayo na Chelsea ya kabiri ndetse na 12 hagati yayo na Liverpool ya gatatu mu gihe ayo makipe yombi azahura kuri iki Cyumweru, tariki ya 2 Mutarama 2022.

Nubwo umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta atatoje uyu mukino kubera COVID-19, inshingano zigasigaranwa na Albert Stuivenberg wungirije, gutakaza umukino wo kuri uyu wa Gatandatu byatumye ageza imikino itanu yose atsindwa na Pep Guardiola yahoze yungirije muri Manchester City.

Kuri ubu, Arsenal iri ku mwanya wa kane n’amanota 35, irushwa 18 na Manchester City.

Ubwo Manchester United yashyiragamo ikinyuranyo cy’amanota 12 mu 1993/94 na City ikabikora mu 2017/18, zombi zakomeje kuba ku mwanya wa mbere ndetse zitwara igikombe.

Ibyishimo byari byose kuri Manchester City.
N’ubwo ari yo yabonye igitego bwa mbere ntibyayibujije gutahana agahinda n’umubabaro.

Related posts

Igiceri kimwe cyagurishijwe hafi miliyoni 20 z’amadorali muri cyamunara

NDAGIJIMANA Flavien

PNL: Musanze FC yatsindiwe mu rugo na AS Kigali mu mukino wa mbere (Amafoto 20)

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyiza byo kurya ibihaza bizwi nka Kayote cyangwa Ibishayote.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment