Amizero
Ahabanza Amakuru COVID 19 Ubuzima

Coronavirus: Ya Virus nshya ihangayikishije Isi yahawe izina rya “Omicron”.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko ubwoko bushya bwa coronavirus yihinduranyije “buhangayikishije” rinavuga ko ryabuhaye izina rya Omicron.

Bufite amoko menshi bwihinduranyamo, ndetse ibimenyetso by’ibanze bica amarenga ko buteje ibyago biri hejuru byo kongera kwandurwa, nkuko OMS ibivuga.

Ku itariki ya 24 Ugushyingo 2021 ni bwo OMS yamenyeshejwe bwa mbere iby’ubu bwoko mu makuru avuye muri Afurika y’Epfo, bukaba bwanatahuwe muri Botswana, mu Bubiligi, muri Hong Kong no muri Israel.

Ibihugu bimwe ubu byamaze gufata icyemezo cyo guhagarika cyangwa kugabanya ingendo z’indege ziva mu Bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Abagenzi bavuye muri Afurika y’Epfo, Namibia, Zimbabwe, Botswana, Lesotho na Eswatini ntibazashobora kwinjira mu Bwongereza keretse ari Abongereza cyangwa Abanya-Ireland, cyangwa se abafite uruhushya rwo kuba (gutura) mu Bwongereza.

Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko indege ziva muri Afurika y’epfo, Botswana, Zimbabwe, Namibia, Lesotho, Eswatini, Mozambique na Malawi zitazemererwa kwinjira muri Amerika, bihuye n’ingamba mbere zari zarafashwe n’Amerika kuri ibyo bihugu. Ibi bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa mbere.

Ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE) hamwe n’Ubusuwisi, na byo byabaye bihagaritse ingendo zerekeza cyangwa ziva muri bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo.

Ni ibintu bisanzwe ko virusi yihinduranya uko igihe kigenda gishira. Ubwoko bushya bwa virusi buba ubwoko buhangayikishije iyo ubwo bwoko yihinduranyijemo bushobora kugira ingaruka ku buryo yanduramo, ubukana cyangwa uko inkingo zihangana n’iyo virusi.

U Rwanda narwo rukaba rwategetse ko abagenzi bose binjiye mu Gihugu bakoresheje indege, bagomba kujya mu kato k’amasaha 24 mu ma Hoteli yateganyijwe. Abaturage bose kandi basabwe kongera gukaza ingamba zo kwirinda zirimo: gukaraba neza kandi kenshi, guhana intera nibura ya metero, kwamabara agapfukamunwa neza, kwirinda kujya ahantu hahuriye abantu benshi bitari ngombwa. Abamaze gukingirwa nabo bakaba basabwa kubahiriza izi ngamba.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, Minisante, kuri Virus nshya yihinduranyije.

Related posts

DRC: Inama nkuru ya FDLR yafashe umwanzuro wo gusezerera abasaza barimo Gen. Byiringiro.

NDAGIJIMANA Flavien

Minisiteri y’Uburezi yasohoye ibigomba gukurikizwa mu gusibiza no kwirukana abanyeshuri.

NDAGIJIMANA Flavien

Amwe mu mateka y’ubwato ‘TITANIC’ bumaze imyaka 109 burohamye mu nyanja ya Atlantika.[AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment