Ikipe y’ingabo z’Igihugu, APR FC yamaze gutandukana n’abakinnyi batatu ari bo Mamadou Sy, Aliou Souané na Mahamadou Lamine Bah, bose basoje amasezerano.
Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino wa 2025/26 yegukanye ibikombe bitatu birimo icya Shampiyona, APR FC yatangiye gutegura umwaka w’imikino mushya wa 2026/27 uzatangirana na CECAFA Kagame Cup.
Iri rushanwa ritegurwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu, rizabera mu Rwanda kuva tariki ya 18 Nyakanga kugeza ku ya 8 Kanama 2026.
Mu gushaka uburyo yubakamo ikipe ikomeye izitwara neza mu mwaka w’imikino itaha, APR FC yahisemo gutandukana n’abanyamahanga batatu basoje amasezerano.
Abo ni rutahizamu w’Umunya-Mauritania Mamadou Sy, myugariro w’Umunya-Sénégal Aliou Souané n’Umunya-Mali Mohamadou Lamine Bah ukina inyuma ya ba rutahizamu. Bose bari bamaze imyaka ibiri muri iyi kipe.
Bivugwa ko APR FC ishobora kwinjizamo abanyamahanga batanu bashya, ndetse mu bandi bashobora gutanga imyanya harimo Umunya-Uganda Denis Omedi usigaje amezi atandatu ku masezerano ye.
Kuri ubu umukinnyi mushya bivugwa ko iyi kipe y’ingabo z’Igihugu yamaze gusinyisha ni umunyezamu w’umunya Mozambique, Ernan Siluane wakiniraga Black Bulls y’iwabo.
Abandi bakinnyi basoje amasezerano muri iyi kipe, barimo abazongerarwa cyangwa bagatandukana na yo ni Ishimwe Pierre, Ruhamyankiko Yvan, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunussu, Ruboneka Bosco na Mugisha Gilbert.
Myugariro w’iburyo, Byiringiro Jean Gilbert ashobora kongererwa amasezerano nubwo agisigaje umwaka umwe muri iyi kipe.

