Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike Ubukungu Umutekano

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Dr Abiy Ahmed uyoboye Ingabo ku rugamba yavuze ko azaruhuka atsinsuye abanzi [VIDEO]

Iminsi igera kuri itanu irashize Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed, afashe umwanzuro ukarishye wo kujya neza neza aho urugamba ruri kubera(Battlefield) akarwiyoborera neza akurikije uko yifuza intsinzi yihuse kandi igamije kubohora Igihugu cyose kizira abanzi b’amahoro.

Mu mashusho yashyizwe hanze n’imwe mu ma Televiziyo akorera muri Ethiopia, agakwirakwiza n’izindi Shene (Chaines) nyinshi ku Isi, kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ugushyingo 2021, Dr Abiy Ahmed, yagaragaye mu mwambaro wa gisirikare ayoboye urugamba, mu gace karimo amashyamba ndetse bigaragara ko hari n’udusozi.

Dr Abiy Ahmed ku rugamba/Video Internet.

Muri aya mashusho yafashwe n’imwe mu ma Televiziyo ikorera mu gace Dr Abiy avukamo, yagaragaye yambaye umwenda wa gisirikare, ama lunettes y’izuba(sun glasses), telefone ya gisirikare mu ntoki, ari imbere aho urugamba ruri kubera mu gace ka Afar atanga amabwiriza y’urugamba.

Mu magambo yirata intsinzi ku bitero kuri izo nyeshyamba za Tigray, Dr Abiy, yavuze ko Ingabo za Leta ya Ethiopia nta kabuza “zizashyingura umwanzi”. Yatangaje ko bigaruriye agace ka Kasagita, muri Savannah munsi y’imisozi ya Tigray ahabereye imirwano ikomeye mu Cyumweru gishize.

Yakomeje avuga ko abasirikare be bagikomeje kurwana basubiza umwanzi inyuma, ubu bakaba bageze mu birometero 100 uvuye i Dessie, ahari ihuriro ry’imihanda harimo n’uwerekeza mu murwa mukuru Addis Ababa hari harigaruriwe
n’inyeshyamba za Tigray mu minsi ishize.

Tariki 02 Ugushyingo 2021, mu murwa mukuru Addis Ababa, hashyizweho ingamba nshya zo kujya mu bihe bidasanzwe kubera intambara, inyeshyamba zikaba zari zikomeje kwigamba ko zishaka gufata uyu murwa mukuru.

Dr Abiy Ahmed, wafashe umwanzuro wo kwiyoborera urugamba, yabaye umusirikare mukuru mu ngabo za Ethiopia, guhera mu 1991 kugeza mu 2010, avamo afite ipeti rya Lieutenant Colonel.

Benshi mu baturage ba Afurika bakomeje kwibaza amaherezo y’ibibera muri Ethiopia, Igihugu gifatwa nk’igihangage cy’uyu Mugabane kuko kitigeze gitegekwa na ba gashakabuhake mu bihe by’ubukoroni. Ni Igihugu kandi cyashoboye kubaka ubukungu bukomeye ariko benshi bagakomoza ku bazungu n’abaturanyi ba Ethiopia, buririye ku iyubakwa ry’urugomero rw’amashanyarazi rwa “Grande Renaissance” ku mugezi wa Nil, urugomero rutavuzweho rumwe n’abaturanyi barimo Misiri na Sudan, uru rukazaba ari rwo rugomero runini muri Afurika yose.

Bamwe mu bakurikiranira hafi iby’iyi ntambara basanga Ethiopia ishobora kongera gukora amateka, iramutse ishoboye gutsinda uru rugamba n’ubwo bigaragara ko izi nyeshyamba zifite ukundi kuboko gukomeye kuzishyigikiye, gusa ukurikije amateka ya cyera n’aya hafi ya Ethiopia, na Politike ya Dr Abiy, bikaba bishoboka ko nawe atigeze yicara ahubwo yakoze ku nshuti ze za hafi na kure, akaba yarabonye ubundi bushobozi buhambaye ari kwifashisha mu rugamba rutoroshye ahanganyemo n’abarwanyi ba TPLF n’abo bihuje bose.

Hagati aho, urugamba ku butaka ruri mu misozi, ariko mu kirere hakoreshejwe indege zitagira abaderevu (drones), umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle, ukomeje gusukwaho imvura y’amabombe, ibintu byerekana ko Dr Abiy yaba agarukanye imbaraga n’andi mayeri bidasanzwe ku buryo byamufasha gutsinda no gutsinsura izi nyeshyamba agakora amateka atarakozwe henshi yo kwigaranzura abari bakugeze ku buce nk’uko byanakozwe na nyakwigendera Petero Nkurunziza wayoboraga u Burundi, muri 2015 ubwo yari yahiritswe ku butegetsi (Coup d’Etat) ariko ku munota wa nyuma, abifashijwemo na bimwe mu bikomerezwa by’Isi, akabasha kwigaranzura abashakaga kumushyira ahabi.

Related posts

Menya amwe mu mateka y’umunsi mukuru wa Gatanu Mutagatifu wizihizwa n’abakirisitu.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhinzi yatumye Ububirigi bwigarurira ubutaka bw’Ubufaransa

Shyaka Josbert

Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Bimwe mu byaranze tariki 7 Mata 1994.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

BIMENYIMANA November 27, 2021 at 9:27 am

Ahmed bravo!
Ikipe nziza ntigahinduke

Reply
Mukamwiza Ancille November 27, 2021 at 3:01 pm

Uyu mu PM ni intwari pe 🙏 nta mpamvu y’uko aba ba rebels bafata Igihugu uko biboneye kandi Ethiopia ifite igisirikare cyubashywe muri Africa. Abarase nashaka asenye inzu zose n’amabuye bimenagurike ubundi azabisana nyuma. Nta mpamvu yo kubashyiriramo imiyaga. Ahubwo uwashaka yamutiza nk’abahungu 5K bo mu Bigogwe bakamufasha gukubita ziriya ngegera zishaka kwangiza Ethiopia

Reply

Leave a Comment