Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Ubuzima Umutekano

Abajura bishe bunyamaswa abaturage barenga 200 mu Majyaruguru ya Nigeria.

Abantu batari munsi ya 200 biciwe muri Leta ya Zamfara iri mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, mu nkubiri y’ibitero bya kinyamaswa bikorwa n’imitwe y’intagondwa zitwaje intwaro, nkuko abahatuye babivuga.

Byemezwa ko ibi bitero ari ibyo kwihimura ku bitero by’indege by’igisirikare cya Nigeria byishe abarwanyi barenga 100 ku wa mbere, bigatuma n’abandi bahunga bakava mu bwihisho bwabo bwo mu mashyamba nk’uko tubikesha BBC.

Abagabo bitwaje imbunda batwitse ingo ndetse bacagaguramo ibice imirambo y’abo bishe.

Umuturage wo muri kimwe muri ibyo byaro yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko izo ntagondwa zarasaga “umuntu uwo ari we wese zibonye”.

Ibi bitero ni byo bya vuba aha bibaye, mu nkubiri y’ibitero by’ubugome mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Nigeria, aho ubutegetsi bwa Nigeria bumaze igihe buri mu ntambara n’imitwe y’abagizi ba nabi yo muri ako gace, buvuga ko ari iy’abajura.

Ku wa gatanu, byabanje gutangazwa ko abantu barenga 100 bishwe n’abacyekwa ko ari intagondwa z’abajura muri ako karere, nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bagera kuri 300 bageze mu duce tugera ku icyenda hagati yo ku wa kabiri no ku wa kane nijoro.

Idi Musa, umuturage wo mu kindi cyaro, yabwiye ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP ko abateye banibye “inka zigera ku 2,000”.

Hagati aho, ibitangazamakuru byaho byatangaje ko imitwe yitwaje intwaro isa nk’irimo kuva mu bwihisho bwayo mu duce two mu mashyamba kubera ibitero bihozaho by’ingabo za Leta ya Nigeria, ahubwo ikerekeza mu gace k’uburengerazuba ko muri Leta ya Zamfara.

“Ibi bitero bya vuba aha ku baturage b’inzirakarengane ni igikorwa cy’amaburakindi cy’abicanyi bica imbaga y’abantu, ubu basumbirijwe n’igututu cyinshi cy’ingabo zacu”.

Ku wa gatatu, abo bajura Leta ya Nigeria yabise ku mugaragaro abakora iterabwoba, bituma abashinzwe umutekano bashyiraho ibihano bikaze kurushaho kuri iyo mitwe n’abayishyigikiye.

Muri iki cyumweru, igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko kimaze kwica “abajura bitwaje intwaro n’abandi bagizi ba nabi” bose hamwe 537 muri ako karere ndetse ko cyataye muri yombi abandi 374 kuva mu kwezi kwa gatanu mu mwaka ushize.

Abasirikare ba Nigeria babarirwa mu bihumbi boherejwe kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro, igizwe n’ibico by’abagizi ba nabi bakorera ahantu hanini, akenshi yiba amatungo, igashimuta abantu igasaba indishyi kugira ngo ibarekure, ndetse ikanica abayirwanya.

Bamwe mu basirikare ba Nigeria/Photo Internet.
Aho aba bajura banyuze hasigaye amatongo n’umuborogo/Photo Internet.

Related posts

Ruhango: Abantu 10 muri 239 bafatiwe kuri Kanyarira basanzwemo Covid-19.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri: Amasaha yo guhagarika ingendo yahindutse

Shyaka Josbert

Miss Bahati Grace agiye kurushinga n’umukunzi we mushya

Christian Hakorimana

Leave a Comment