Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Col Kasongo wari warazengereje abanyamulenge yishwe na M23.

Colonel (autoproclamé) Kasongo Bidwange Rupete warwanaga ku ruhande rwa Leta ya DR Congo ari mu ihuriro rya Wazalendo, akaba yari azwi cyane mu kwica no gusenyera abo mu bwoko bw’abanyamulenge yapfiriye ku rugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu mirwano ikomeje hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urupfu rwa Colonel Kasongo Bidwange Rupete, uvuka muri Localité ya Mukumba/Masango, Gurupoma ya Bijombo, Teritware ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo, rwamenyekanye binyuze mu mafoto yakwirakwijwe ku mbugankoranyambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gashyantare 2024.

Uyu mu Colonel Kasongo (wabyihaye), akomoka mu bwoko bw’afulero akaba yarahoze abarizwa mu mutwe wa Maï Maï, uzwi cyane mu kwica abasivile bo mu bwoko bw’abanyamulenge, kunyaga inka zabo no gutwika insisiro z’abaturage (imihana mu rurimi rw’iwabo) bo mu misozi miremire y’ahitwa ku Ndondo mu Bijombo.

Zimwe mu nsisiro (imihana) bivugwa ko yasenye mu myaka yashize, hariho insisiro (imihana) z’abanyabyinshi n’abasegege, bo ku Gihuha na Mbundamo, mu bice bya Gatanga, hakaba kandi mu Rurambo ndetse no mu Cyohagati nk’uko umwe mu ba Chef yabibwiye Minembwe Capital News dukesha iyi nkuru.

Byavuzwe ko Colonel Kasongo Rupete yaguye mu mirwano yabereye mu nkengero za Sake, Gurupoma ya Kamuronza, Teritware ya Masisi, aho yari yaratabaye ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuye mu misozi ya Uvira, nyuma y’uko imitwe y’inyeshamba ya Maï Maï, ihurijwe mu ihuriro ryiswe Wazalendo.

Uyu mu Maï Maï, apfuye mu gihe bikomeje kuvugwa ko Wazalendo, batavuga rumwe na MONUSCO, SADC ndetse n’abarundi dore ko hari n’abandi ba Maï Maï baheruka kugwa mu mutego wa M23, mu gace ka Murambi, bikavugwa ko ngo MONUSCO yaba yarabigizemo uruhare nk’uko byemejwe n’aba ba Wazalendo, ibyatumye na bamwe mu baturage ba DR Congo bigaragambya mu Murwa mukuru i Kinshasa.

Hari amakuru aherutse kujya hanze avuga ko kandi ingabo za SADC zaba zaranze kongera kujya mu mirwano igihe cyose Igisirikare cya Leta ya DR Congo, FARDC cyaba kiri kumwe na Wazalendo kuko ngo byaba bihabanye n’amahame mpuzamahanga n’ubwo aba basirikare bo muri SADC babirengaho bakanica abasivile b’inzirakarengane.

Related posts

Abasirikare basaga 1700 bari bagotewe mu ruganda Azovstal bamaze kuyamanika imbere y’Abarusiya [AMAFOTO].

NDAGIJIMANA Flavien

Nyuma yo gukanga Putin abarwanyi ba Wagner bemerewe kujya mu Ngabo z’Igihugu.

NDAGIJIMANA Flavien

Abarwanyi ba Wagner bariye karungu biyemeza guhorera umuyobozi wabo.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment