Amizero
Amakuru Politike

Kubona Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda mu Burundi byiswe igitangaza, binashimangira umubano mwiza w’Ibihugu bivukanyi [VIDEO].

Ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bubonye ubwigenge (bwikukiye), Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yavuze ko kuba Igihugu kibanyi cy’u Rwanda gihagarariwe ari igitanggaza kuko ngo hashize igihe kitari gito barebana ay’ingwe. Yavuze ko igihe kigeze ngo igihugu cye n’u Rwanda byibagirwe amateka y’umubano mubi umaze iminsi hagati yabyo ubundi bitangire ‘igitabo gishya’ cy’ubucuti.

Mu ijambo rye ryo kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Perezida Evariste Ndayishimiye, yashimiye cyane Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri uyu muhango.

Perezida Ndayishimiye yari kumwe na madame

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi.

Yagize ati: “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu Gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira”.

Yakomeje abwira Dr. Ngirente ko urugendo yagiriye mu Burundi rwafashwe n’abaturage b’iki Gihugu nk’igitangaza kubera ubushyamirane bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

“Niba mubibona neza, uru rugendo mugiriye aha ni nk’igitangaza abarundi babonye, mu gihe hari hashize iminsi turi kuryana. Icyo nashakaga kubabwira ni kimwe mu Kirundi no mu Kinyarwanda tubivuga kimwe […] Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge, kubona uyu munsi mutuzaniye akarenge, bifite icyo bivuze twabonye kandi twumvise”.

Yavuze ko bizeye neza ko kuva ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda byari bimaze imyaka byandika ubu bigiye kugisoma kugira ngo bitangire igice gishyashya. “Iki ni icyizere cy’uko kiriya gitabo twari tumaze iminsi twandika tugifunguye ngo tugisomere hamwe, hanyuma tugifunge ubundi dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twavuga ko ari ubucuti bushya. Twizeye ko ibya kera turi kubisoza hagiye kuza ibishya”.

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakomeje avuga ko yishimiye cyane urugendo rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, anamusaba kumugereza ubutumwa ku Banyarwanda by’umwihariko Nyiricubahiro Perezida Paul Kagame.

“Utugereze ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu n’abavukanyi b’Abanyarwanda bose by’umwihariko mutugereze indamutso yacu kuri Nyenicubairo/Nyakubahwa Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda umubwire ko twishimiye cyane urugendo mwagiriye aha mu Burundi kandi ko ruduhaye icyizere gikomeye”.

Ijambo rya President Evariste Ndayishimiye riri kumwe n’irya Dr. Edouard Ngirente/Social Media

Mu ijambo rye ryari mu rurimi rw’igifaransa, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwifatanya n’abarundi ku munsi mukuru w’ubwigenge.

Yaggize ati: “Ni icyubahiro gikomeye n’ibyishimo kuba umwe mu bitabiriye ibi birori by’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, mpagarariye Perezida Paul Kagame. Mu izina rya Perezida Paul Kagame n’iry’Abanyarwanda, munyemerere mbashimire Nyakubahwa Perezida n’Abarundi, kuri ibi birori bikomeye byo kwizihiza imyaka 59 mubonye ubwigenge.”

Yashimye kandi uburyo yakiriwe n’iki gihugu, anagaragaza ko igihe kigeze ngo u Rwanda n’u Burundi byubake amateka mashya.

“Mfashe uyu mwanya nshimira Perezida Evariste Ndayishimiye kuba yaradutumiye muri ibi birori by’amateka ku gihugu cyanyu. Twishimiye uburyo twakiriwe neza kuva tugeze i Bujumbura. Ndabizeza umusanzu w’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye bwacu kandi nizeye ko twese turajwe ishinga no guteza imbere umubano mwiza n’ubucuti ku nyungu z’abaturage bacu. Igihe n’iki ku Burundi n’u Rwanda ngo bishingire ku musingi w’amateka uduhuza, mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.”

President w’u Burundi Evariste Ndayishimiye na Minisitire w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente

Kuva muri 2015, u Rwanda n’u Burundi byarebanaga ay’ingwe, nyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi (Coup d’Etat) bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ku wa 1 Gicurasi uyu mwaka wa 2021, Perezida Kagame akaba na Chairman w’uyu muryango ku rwego rw’Igihugu, yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo, maze abantu basigarana umukoro wo kumenya ibiri ggukorwa ndetse n’igihe nyacyo bizatangira kugaragarira.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente (hagati) ari kumwe na Alain Bunyoni w’u Burundi na Cassim Majaliwa wa Tanzania.

Related posts

Tour de France : Wout Van Aert niwe wegukanye agace ka 11

NDAGIJIMANA Flavien

Gicumbi: Umuforomo arashinjwa kwiraranira n’indaya ntiyite ku mubyeyi akabyara uwapfuye.

NDAGIJIMANA Flavien

Rayon Sports yanganyije na Musanze FC ubusa ku busa, Rutsiro FC yihererana AS Kigali.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

Gogo July 1, 2021 at 7:32 PM

Mukomereze Aho kuduha inkuru zicukumbuye. Murakoze cyane

Reply
Mukamabano July 1, 2021 at 8:54 PM

Ni ukuri Imana ishimwe ko abavandimwe bongeye guhura bagaseka. Bizanshimisha cyane umunsi General Paul Kagame yahuye na mugenzi we Major General Evariste Ndayishimiye.
Ijambo rya Ndayishimiye ryandijije pe !!! Ryatumye numva nduhutse cyaneeee

Reply
Pascal July 1, 2021 at 8:55 PM

Mukomereze aho Amizero.rw
Ni ukuri umusanzu wanyu mu gusakaza amakuru ntugira uko ungana. Iyi nkuru y’i Burundi mwayikoze neza. Amajwi, video,…..

Reply
The on este Nkurikiyumukiza July 4, 2021 at 7:59 PM

Tubashimiye Ku bw’iyi nkuru nziza.

Reply

Leave a Comment