Amizero
Ahabanza Amakuru Cinema Imyidagaduro Ubuzima

Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, nibwo hamenyekanye amakuru ko Ingabire Jacquéline wamenyekanye muri Cinema nyarwanda nka Maneke yashizemo umwuka nyuma y’iminsi itari myinshi arwariye mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri.

Uyu mukinnyi wa Filime, mu minsi yashize wagaragaye ku ma Televiziyo amwe akorera kuri YouTube avuga ko apima ibiro 300, yari umukinnyi muri Filime nyarwanda. Yakinnye muri: “Darkness of Christmas”, “Silent Killer” ndetse n’iyitwa “Ikiriyo cy’urukundo” zose zitambuka kuri Channel yitwa Iris Rwanda TV.

Mu butumwa bwatanzwe n’ Umuyobozi wa Iris Rwanda Ltd, bwana Nshimiyimana Jean de Dieu Gugu, yagize ati: “Umuryango mugari wa Iris Rwanda Ltd by’umwihariko abakunda Filime nyarwanda, tubabajwe no kubamenyesha inkuru y’akababaro y’urupfu rwa Ingabire Jacquéline rwabaye kuri iki Cyumweru tariki 31 Ukwakira 2021, azize uburwayi mu Bitaro bya Ruhengeri”.

Ubu butumwa bukomeza bugira buti: “Turamenyesha abakunzi bacu bose ko turimo gutegura uburyo bwo kumuherekeza, kuko apfuye afite imyaka 47, nta mwana asize, nta n’undi muryango yari afite; turasaba buri wese kutuba hafi muri ibi bihe by’akababaro tukamushyingura neza nk’umuntu witanze muri uru ruganda rwa Cinema nyarwanda”.

Nshimiyimana Jean de Dieu Gugu.

Ingabire Jacquéline ‘Maneke’ yavutse tariki 25 Gicurasi 1974, atabaruka tariki 31 Ukwakira 2021 ku myaka 47, aho bivugwa ko yazize uburwayi bwamufashe agahita atakaza ubwenge ndetse umubiri ukagagara bimwe byitwa pararize, aho agifatwa yajyanywe mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri, bihita bimwohereza(transfer) mu Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), agezeyo biba ngombwa ko asubizwa mu Bitaro bikuru bya Ruhengeri byari byamwohereje ari naho yaguye azize Stroke nk’uko byemejwe na bamwe mu bari hafi ye kuva yafatwa.

Amakuru yageze kuri www.amizero.rw ubwo twashakaga kumenya byinshi ku muryango wa Ingabire Jacquéline’Maneke’, ni uko ngo iwabo ari mu Mujyi wa Kigali. Amaze kuba inkumi ngo yashatse umugabo nk’abandi, ashakira mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye (i Butare). Ubwo yari kumwe n’umugabo, yasamye inda, ku mezi 6 ivamo, ndetse ngo nyuma gato n’uwari umugabo we arapfa. Muri urwo ruhuri rwibibazo n’agahinda, umuryango yashatsemo wahise umwirukana, maze atangira ubuzima bushaririye, ari nabwo yerekeje mu Majyaruguru, mu Karere ka Musanze aho uretse gukina Filime, yacuruzaga mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze mu rwego rwo gushaka imibereho.

Urupfu rwe rwababaje benshi.
Yagiraga urugwiro ku bato n’abakuru.
Yakundaga gukora Sport mu rwego rwo kugabanya ibiro.
Yari umukinnyi muri Filime nyarwanda.

Related posts

Ruhango: Abagera kuri 239 bafatiwe ku musozi wa Kanyarira basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yahishuye ikipe nshya ishobora gusimbura Arsenal

Christian Hakorimana

Inkomoko y’umunsi mukuru wa Mashami n’ububabare bwa Nyagasani ubanziriza Pasika.

NDAGIJIMANA Flavien

4 comments

BIMENYIMANA November 1, 2021 at 7:46 am

Yo tubuze intwari pe.
Nabonaga umuntu yamwigiraho kudacika intege.

Reply
Paccy November 1, 2021 at 9:00 pm

RIP Maneke !!! Imana ikorohereze umubabaro wagize mu Isi izawukurinde aho wagiye !!! Kubura urubyaro, ukabura umugabo, byarangira ukirukanwa aho washakiye !!! Ibyo bibazo nabyo byatuma ugira stroke

Reply
Pascal November 1, 2021 at 9:02 pm

Uyu muntu yari munini ariko nta biro 300 yari agejejeho !!! Ni bya bindi by’iki gihe ngo ni ugutwika ariko uyu ni muto cyane nta na 150 yari afite rwose !!! Gusa naruhukire mu mahoro !!!

Reply
Gogo November 2, 2021 at 3:03 pm

Imana imwakire yari imfura cyane nubwo yarafite ibyo bibazo byose, adusigiye irungu gusa

Reply

Leave a Comment