Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino Imyidagaduro Politike Trending News

Perezida Kagame yahishuye ikipe nshya ishobora gusimbura Arsenal

Mu mvugo izimije, Perezida Kagame akaba n’umufana ukomeye wa Arsenal yatangaje ko ikipe ya Paris Saint Germain ariyo kipe ya 2 akunda kandi bidatinze ishobora gusimbura Gunners itagitanga ibyishimo.

Kuva shampiyona yo mu Bwongereza yatangira ikipe ya Arsenal ntirabasha kubona intsinzi n’imwe ndetse yewe nta n’igitego irabona mu mikino 3 ya shampiyona imaze gukinwa. Ibi byatumye abakunzi b’iyi kipe [barimo na Perezida Kagame] hirya no hino ku isi bakomeza kwibaza ejo hazaza h’iyi kipe yicaye ku mwanya wa nyuma  n’umwenda w’ibitego 9 byose.

Mu kiganiro na RBA, abajijwe ku cyifuzo cyo kureka iyi kipe agashaka indi yafana, icyifuzo yasabwe n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuzeko bidashoboka kandi asanga nta n’impamvu.

Ati “Iyo ukunda ikintu ntabwo upfa kukireka uko ubonye akantu gato kabaye, gutsindwa rimwe cyangwa 2 si ikintu cyatuma uhita uhindura ikipe ufana buri uko habaye akantu ugahindura. Ntabwo wahora uhinduranya ntibibaho.”

“Arsenal njya kuyihitamo [hashize igihe imyaka irenga 30] icyo gihe yari ikipe ikomeye,yakinaga neza kandi inafite abakinnyi beza. Kuba rero uyu munsi bari gukora amakosa birababaje ariko ni ikintu cyakosorwa ibintu bikongera bikagenda neza. Gukora ikosa si icyaha kuko igihe icyo aricyo cyose amakosa yakosorwa ibintu byasubira mu buryo.”

Perezida Kagame yakiriye David Luiz ( wa 3 uturutse i bumoso) ubwo yari yaje muri gahunda ya #VisitRwanda

Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ahamyako iyi kipe ifite amateka menshi kandi akomeye ndetse ari imwe mu makipe makuru afite hejuru y’imyaka 100 ariko gusubira inyuma kwayo kwatangiye nk’ikintu gito bikagera ubwo abakunzi bayo bisanga bari ahatari aho kwishimira.

“Mperutse kubivugaho kandi si ubwambere nari mbivuze kuko hari ubwo nigeze gusaba ko hari igihinduka yaba abakinnyi cyangwa abatoza…urebye hari igihe ikipe yarimo ikora neza ikaba iya mbere. Yatangiye ihatanira kuba iya mbere bikanga ikisanga ku mwanya wa 2 bikakirwa, bigera aho kuba mu makipe 4 ya mbere ariyo ntego nabyo bigara aho bitanga none ubu ntacyo wabona ubivugaho.”

Perezida Kagame yahishuriye umunyamakuru Cleophas Barore ndetse n’isi yose ko hari indi kipe afana kandi kari kera izegukana umwanya wa mbere mu mutima we bitewe n’umugambi abona ifite wo kubaka ikipe itwara ibikombe.

Ati “Ngirango urabizi ko hari indi kipe twashoyemo imari [Guverinoma y’u Rwanda], mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda biciye gahunda ya #VisitRwanda . Iyo niyo kipe ya 2 imba ku mutima kandi iyo urebye abakinnyi igura barimo Mbappe, Neymar, na Messi ubona ari ikipe ifite icyo ishaka koko.”

Umunyamakuru yahise agira amatsiko yo kumenya iyo yareba cyangwa yafana igihe zombie zaba zihuje amasaha y’umukino maze amusbiza agira ati “ PSG niyo kipe ya 2 gusa zombi ndazikurikirana kandi nkareba imikino yazo. Biramutse bigenze gutyo naziharira igihe kingana 50 kuri 50 ariko itsinda birumvikana hari ubwo nzayiha umwanya wisumbuye.”

Nyuma yo kuba gahunda ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yaragize umusaruro ufatika mu bukerarugendo, RDB yaguriye ibikorwa by’imenyekanisha ku ikipe ya Paris Saint Germain (PSG) yo mu gihugu cy’Ubufaransa, bityo bikangurira abanyarwanda benshi guhanga amaso iyi kipe inyotewe igikombe cya Champions league.

Related posts

Covid-19: U Rwanda rwakiriye inkingo zisaga ibihumbi 390 zo mu bwoko bwa Pfizer.

NDAGIJIMANA Flavien

VAR igiye gukoreshwa mu mikino yose y’Igikombe cya Afurika.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyiyumviro n’ibitekerezo by’abayoboke ba Islam mu gihe cy’igisibo cya Ramadan

Christian Hakorimana

Leave a Comment