Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

M23 yatabarije abasirikare b’u Burundi yafashe Perezida Ndayishimiye akabihakana.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wagaragarije, itangazamakuru abasirikare baturutse mu Burundi uherutse gufata mpiri ariko Perezida wabo ngo akaba yarabihakanye avuga ko nta musirikare w’u Burundi wafashee n’uyu mutwe, mu gihe M23 yo yasabye guverinoma y’u Burundi kwemera hagatangizwa uburyo basubizwa mu gihugu ngo bitaba ibyo bagashyikirizwa imiryango mpuzamahanga.

M23 yagaragarije itangazamakuru aba basirikare b’u Burundi ku mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 03 Gashyantare 2024, ivuga ko bafatiwe ku rugamba uyu mutwe uhanganyemo n’ingabo za Leta ya DR Congo, FARDC n’abazifasha bose barimo n’aba barundi. M23 yagaragaje ko ubwo yabafataga mpiri ntacyo yabatwaye ndetse ivuga ko yabafashe mu rwego rwo kuramira ubuzima bwabo bwari mu kaga kuko ngo bashobora no gupfa.

Mu kiganiro cyasohotse ku muyoboro wa YouTube wa VoK ukunze gutangaza amakuru yihariye kuri M23, Umuvugizi wa ARC (Igisirikare cya M23), Lt. Col. Willy Ngoma, yemereye umunyamakuru kubaza aba basirikare bafashwe imyirondoro yabo. Mu majwi yabo, bivuze imyirondoro yose uhereye ku mazina, amapeti, nimero zibaranga mu gisirikare n’ibindi. Aberekanwe ni adjudant Chef Ndikumasabo Therence uvuka i Mwaro, abarizwa muri Brigade ya 410 muri Division ya 4 akaba ari umugabo w’umugore n’abana batatu.

Undi musirikare w’u Burundi uri mu maboko ya M23 ni Adjudant Chef Nkurunziza winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 1996, mbere yo koherezwa muri DR Congo, yakoraga muri Etat major ya division ya mbere iyoborwa na Général de Brigade Nyamugaruka. Hari kandi Caporal Chef Nshimirimana Charles winjiriye mu gisirikare i Bururi mu 2001akaba yayoborwaga na LT. Col. Niyonkindi Joel muri Brigade ya 120, akaba afite umugore n’abana batanu.

Undi musirikare werekanwe ni 1er Classe Ndihokubwayo Japhet wo muri Batayo ya 111, Brigade 110, akaba yaratorejwe i Mutukura akaba afite umugore. Kuri uyu kandi hiyongeraho 1er Classe Ndikumana Merence wo muri division ya 410 na 1er Classe Nzisabira Ferdinand wo muri Mwaro.

Mu gushaka kumenya uko bisanze muri DR Congo, umunyamakuru yababajije uko byagenze maze Adjudant Chef Nkurunziza asobanura ko bakusanyirijwe hamwe bavanwa aho bari basanzwe bakorera, bakora indi batayo, bahabwa imyenda y’igisirikare cya DR Congo, FARDC n’ibikoresho, niko kurizwa indege ibageza i Goma, tuhageze “Twahise twurira amakamyo ya gisirikare atujyana i Mushaki hanyuma duhita tujya ku ma pozisiyo (positions) ku misozi itandukanye kugira ngo turwane n’abanyarwanda”.

Umunyamakuru yamubajije uko banganaga nyuma yo guhurizwa hamwe n’abandi amubaza n’uwari abayoboye. Ati: “Twahuye n’abandi bakuwe mu makambi atandukaye duhurira ahitwa ku Mudugugu, hanyuma dukora Batayo ya 8 ya TAFOC, twari umubare hagati ya 600 na 700, ikaba yari iyobowe na Lt. Col. Singirankabo”.

Yongeye kumubaza icyo avuga ku biherutse gutangazwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye wemeje ko nta mbohe z’intambara z’abasirikare b’abarundi bafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo azi. Uyu musirikare yagize ati: “Twebwe icyo dusaba ni uko imiryango yacu na sosiyete sivile mu Burundi n’Umuryango Mpuzamahanga badufasha bakadusabira Leta y’u Burundi ikumvikana na M23 isanzwe idufite kugeza ubu kugirango badusabire baturekure dusubire iwacu mu Burundi”.

Uyu musirikare kandi yasabye Umutwe wa M23 kudaha agaciro ibyatangajwe na Perezida wabo Evariste Ndayishimiye wihanukiriye akemeza ko nta ngabo z’u Burundi zafatiwe ku rugamba na M23 mu Burasirazuba bwa DR Congo. Ati: Rwose turasaba ko igihe Leta yacu y’u Burundi yabasaba (M23) kuturekura kugirango dusubire mu gihugu cyacu cy’u Burundi mwabyoroshya mukaturekura kuko tuzi ko musanzwe mwubahiriza uburenganzira bwa muntu dufatiye ku kuba kuva twafatwa kugeza uyu munsi tubona ko nta kibazo gikomeye twigeze tugira hanyuma tukajya guhumuriza imiryango yacu itazi uko tubayeho”.

Leta y’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bagiranye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare (Birateral agreement), u Burundi bukaba bwarohereje abasirikare badasanzwe, aba bakaba baraje bakurikiranye n’abandi bari boherejwe mu rwego rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF, bo basubiye iwabo banengwa na Leta ya DR Congo kutagera ku nshingano zabazanye gusa abavuye mu Burundi bo bakaba barashimwe kuko banyuzagamo bakarwana n’ubwo bitari mu masezerano abohereza.

Related posts

Uganda: Ibirori bibanziriza isabukuru ya Lt Gen Muhoozi byitabiriwe ku bwinshi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya yahagaritswe mu mukino wa Judo.

NDAGIJIMANA Flavien

Ubuhinde bwibasiwe n’inkuba zishobora kuba zifite aho zihurira n’imihindagurikire y’ikirere.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment