Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Imyidagaduro Kwamamaza Ubukerarugendo Ubukungu Urukundo

Musanze: ‘Muhabura Volcano Inn’ yashyize igorora abakundana kuri Saint Valentin ya 2024.

Buri mwaka tariki ya 14 Gashyantare, hirya no hino ku Isi hizihizwa umunsi wahariwe abakundana (Saint Valentin), ukaba urangwa n’ibirori biba bigamije kwerekana ko buri wese mu bakundana ahoza undi ku mutima. Mu rwego rwo gufasha abakundana kwizihiza uyu munsi bisanzuye, Muhabura Volcano Inn iherereye mu karere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru yateguye ibirori bikomeye, abazabyitabira bakazasusurutswa na Orchestre Impala, yahogoje abatari bacye muri za ndirimbo zo hambere zizwi nka karahanyuze.

Muhabura Volcano Inn yazirikanye abakundana ikabazanira Orchestre Impala de Kigali, ikorera mu karere ka Musanze, Umurenge wa Musanze, Akagari ka Rwambogo (ahazwi nko kuri Kalisimbi ugeze hafi ya INES Ruhengeri, ku muhanda wa kaburimbo Musanze-Rubavu). Ni ahantu hujuje ibisabwa byose umukiriya aba yifuza, mu kwiyakira no kuruhuka, ni ahantu hari amahumbezi meza y’ikirere cya Musanze.

Ubuyobozi bwa Muhabura Volcano Inn butangaza ko kuri Saint Valentin, abakundana bazaba bitaweho cyane, ku buryo bazahabwa serivise zihariye. Hazaba hari uburyo bwateganyijwe bwo gufata amafoto yihariye, ibyo kurya n’ibyo kunywa ku giciro cyihariye ku bakundana, byose bigaherekezwa n’umuziki mwiza ucurangwa ako kanya (live) na Orchestre Impala de Kigali.

Uretse kuri uyu munsi mukuru w’abakundana, Muhabura Volcano Inn isanzwe itanga serivise zitandukanye zirimo icyo kunywa gishyushye (icyayi cyangwa ikawa), ibyo kunywa bindi bipfundikiye, kuri serivise nziza inoze utasanga ahandi. Akarusho kakaba Ikawa batanga, ifite uburyohe bwo ku rwego rwa mbere mu gihugu.

Muhabura Volcano Inn kandi igira amafunguro, aho Restaurant yaho igira udushya ntagereranywa mu bijyanye no guteka bituma uwahafatiye amafunguro ahora ahakumbura. Ukeneye ibindi bisobanuro, hamagara kuri: 0788531713 cyangwa 0788394075 maze ufashwe kugera ku mahitamo yawe.

Related posts

DR Congo yatanze impuruza ku Isi nzima ngo ejo hatazagira uyibaza ibya M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza yafashije abo ku Mukamira kwizihiza Pasika bari mu mavuta.

NDAGIJIMANA Flavien

Itangazo: Nyirangayabatema Assinath arasaba guhindura izina akitwa Mukanoheli Assinath.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment