Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Rangurura yo kuri ADEPR Rurengeri ikomeje ivugabutumwa mu ntego ya ‘nkore neza bandebereho’.

Chorale Rangurura ikorera umurimo w’Imana ku Itorero rya ADEPR Rurengeri, Paruwasi ya Jenda, Ururembo rwa Rubavu, ikomeje ivugabutumwa mu ndirimbo, aho ishyize imbere ibikorwa bifatika igamije guhamya intego igira iti “nkore neza bandebereho”.

Iyi Chorale yatangiye ivugabutumwa mu mwaka w’i 2001, igatangirana abaririmbyi 20 gusa, kuri ubu imaze kugira abagera hafi kuri 70, ikaba ikataje mu ivugabutumwa rikangurira benshi kuza kuri Yesu kuko ari we umara umubabaro ndetse akaba afite urufunguzo rw’ibibazo byacu byose.

Madame Murekatete Vestine, umuyobozi wa Chorale Rangurura, avuga ko ntako bisa kwibera mu muryango wa Rangurura kuko hari byinshi byiza birimo amahoro yo mu mutima bahabonera ndetse ngo bikaba bibafasha kwegerana n’Imana ari nako barushaho gukora ibikorwa by’urukundo nk’uko biri mu byo batozwa n’ijambo ry’Imana ndetse n’Itorero rya ADEPR babarizwamo.

Yagize ati: “Ni ukuri iyi Chorale twatangiye turi bacye cyane, Imana igenda idushoboza, kuri ubu hari aho imaze kutugeza ku buryo aho tugeze dushyize imbere ibikorwa bifasha abandi nko gufasha abatishoboye tubatangira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kugoboka abababaye, kwita ku mfubyi n’abapfakazi ndetse tukaniteza imbere ubwacu kugirango tubashe gukora ivugabutumwa rijyanye n’igihe”.

Ibi kandi bishimangirwa n’umwe mu baririmbyi witwa Umugwaneza Jolie, wemeza ko mu kurushaho kugeza kure ivugabutumwa bakora, ubu batangiye igikorwa gikomeye cyo gushyira indirimbo zabo ku majwi n’amashusho, izigera ku 10 zikazaba zagiye hanze bitarenze intangiriro za Nzeri 2023, akaba asaba buri wese uri mu Rwanda no mu mahanga, gukomeza kubashyigikira mu masengesho ndetse no mu bundi buryo bwose bwashoboka.

Nsengimana Vincent uyobora Itorero rya ADEPR Rurengeri, ashima cyane abaririmbyi ku Itorero ayoboye kuko ngo umurimo bakora ari ntagereranywa kandi ngo ukaba ari umurimo ufite kinini uvuze mu Itorero ADEPR muri rusange. Ngo n’ubwo ntazibana zidakomanya amahembe, abo ayoboye bagerageza kwikemurira ibibazo ku buryo ngo n’iyo hagize ikiba, gikemuka binyuze mu buyobozi bushinzwe abaririmbyi.

Yagize ati: “Rwose twe hano nta bintu by’Intambara zihoraho. N’iyo hagize ikiba bikemuka binyuze muri Minisiteri y’abaririmbyi byose bikagenda neza. Icyo dukomeza gusaba abaririmbyi bacu ni uko bakomeza guhuza ivugabutumwa n’ibikorwa, mbese bakaba ‘nkore neza bandebereho’ kuko ari byo bizatuma ibyo bavuga mu ndirimbo baririmba buri munsi bihura neza n’ibyo bakora”.

Chorale Rangurura yo kuri ADEPR Rurengeri iri mu gikorwa cyo gutunganya amashusho y’umuzingo wayo wa mbere ugizwe n’indirimbo 10 ku bufatanye na Filos Production isanzwe izobereye mu gufata no gutunganya amashusho ndetse ikagira n’umwihariko wo kumenyekanisha ibihangano by’abaririmbyi (amakorari n’abahanzi ku giti cyabo).

Ukeneye kuvugisha Chorale Rangurura, wahamagara cyangwa ukandikira umunyamabanga kuri: +250788877693
Naho ushatse kuvugana na Filos Production, wahamagara cyangwa ukandikira bwana Fidèle kuri: +250788414985.

Chorale Rangurura ADEPR Rurengeri mu gikorwa cyo gufata amashusho y’indirimbo zigize umuzingo wabo wa mbere.

Related posts

Ibyiza ntagereranywa ku bakunda kurya ibihaza buri munsi.

NDAGIJIMANA Flavien

Tour de France: Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere kabayemo impanuka 2 zikomeye

NDAGIJIMANA Flavien

Umunya-Colombia Vergara Sanchez yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mihigo Emmanuel November 7, 2023 at 11:15 AM

Amakimbirane hagati yabayobozi nikimwe mubisubiza inyuma akarere kacu,ubujura,ruswa nibindi byinshi,nkurugero murebe umuhanda wa rwankeri Vers gatovu,warangiritse cyane nindi myishi irimukarere kacu,our leaders should work for their citizens not conflict between them.

Reply

Leave a Comment