Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubuzima Umutekano

Abatuye Rubavu basabwe kuba maso kubera umugambi mubisha wa FDLR.

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William yatangaje ko hari amakuru bamenye ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze iminsi utegura ibitero bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kugeza n’aho bifuzaga gutera ibisasu ntezwantoki ‘grenades’ mu Mujyi wa Rubavu.

Umutwe wa FDLR ni umwe mu yikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu ntambara ingabo za FARDC zimaze iminsi zihanganyemo na M23, zanywanye n’uyu mutwe ku buryo ubona intwaro n’ubundi bufasha bwose ukeneye kugira ngo ukore ibikorwa bya gisirikare.

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col Ryarasa William yabwiye abitabiriye inama mpuzabikorwa yahuje abayobozi mu nzego zitandukanye z’Akarere ka Rubavu, n’abahagarariye ibyiciro by’abaturage mu Karere ka Rubavu ko bakwiye kuba maso, bagatangira amakuru ku gihe kuko hari imigambi FDLR iri gutegura igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Yagize ati: “Ku mupaka hose hagiye FDLR, barahari hariya hose hafi y’umupaka hariya. Noneho wajya kujya Cyanzarwe kuri uriya mupaka na Cyanzarwe na hariya bahazanye uwo bita Gaston, ariko icyo bagamije ntabwo ari ukurasa gusa, ahubwo bagize amahirwe babona n’uko bica abaturage.”

Yakomeje avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe bigeze no kugira umugambi wo gutera ‘grenades’ mu Gihugu.

Ati: “Nubwo navuze ko FDLR iri hano ariko noneho bari banafite umugambi wo gutera grenades muri uyu Mujyi [wa Rubavu], na ndetse batubwira ko zamaze no kwinjira. Birashoboka ko hari inzira nyinshi zakwinjiriramo. Icya mbere ni forode. Zakwinjirira muri forode, icyo gihe rero ni ukuba maso.”

Mu 2022 igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC gifatanyije n’umutwe wa FDLR barashe ibisasu ku butaka bw’u Rwanda inshuro zirenga eshatu.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François yasabye abaturage kwirinda ikintu cyose cyatanga icyuho ku bikorwa byangiza umutekano w’igihug.

Ati: “Hari ibikorwa bishobora gutanga icyuho cyazamo n’abahungabanya umutekano nko kureka abantu bakora za magendu, aho baca bambutsa izo za magendu n’uwahungabanya umutekano ashobora kubyihisha inyuma.”

Abaturage bo mu Karere ka Rubavu cyane cyane abaturiye imipaka batangaje ko batekanye ariko ko bahora bari maso kugira ngo hatagira umwanzi ubaca mu rihumye agahungabanya umutekano.

Igihe cyanditse ko mu minsi mike ishize Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi Tshilombo yakunze kumvikana avuga ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR nta kibazo uteje, ndetse ko utakiriho.

Ni mu gihe raporo y’inzobere za Loni yasohotse muri Kamena 2023, yagaragaje ko umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC, ndetse ngo ubu bumwe bwafashe indi ntera mu ntambara ya M23.

Raporo ikomeza igira iti “Ubwo bufatanye buhuzwa n’abasirikare bakuru ba FARDC, baha iyo mitwe intwaro, ibikoresho bya gisirikare n’ibijyanye n’amikoro”

Kuwa 26 Kamena 2023 Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri Loni, yagaragarije Akanama Gashinzwe Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko bibabaje kubona MONUSCO, yirengagiza ko umutwe wa FDLR uteye ikibazo nyamara ari wo zingiro ry’ibibazo by’umutekano muke mu karere.

Ati: “FDLR ni umwe mu mitwe irenga 120 ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kubera ibintu bitatu. Abarwanyi bayo ni ho bakorera ibikorwa byose bya gisirikare, ni ho bafite uruhererekane rw’ibikorwa bibaha amafaranga, bahabwa inkunga igaragara binyuze mu bufatanye bwabo n’ingabo za Leta FARDC.”

Umutwe wa FDLR washinzwe na bamwe mu bari abasirikare bakuru muri Ex-FAR hamwe n’Interahamwe, bose bari mu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Related posts

Abasirikare 302 kabuhariwe bo mu ngabo z’u Rwanda basoje amahugurwa y’ibanze [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Mu birori bisoza umwaka w’amashuri, EPGI/ULK bongeye kwerekana ko ari ubukombe bwigendera [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yatsinze Gaadiidka FC yo muri Somalia ikomereza mu barabu.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

BOLINGO NZAKAGENDANA Tubana July 16, 2023 at 9:30 PM

Ni ukuba maso kuko umwanzi Ari hafi yacu cyane. Murakoze Amizero muri abo kwizerwa reka tujye mu ngamba !!!

Reply
BOLINGO NZAKAGENDANA Tubana July 16, 2023 at 9:31 PM

Ni ugutangira amakuru kugihe

Reply

Leave a Comment