Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Bwa mbere mu mateka ikipe y’igihugu ya Basketball ya US yatsinzwe n’ikipe yo muri Afurika

Ikipe y’igihugu ya Nigeria yatunguranye mu ruhando mpuzamahanga rw’umukino w’intoki wa Basketball kuko yabashije gukora amateka atarakorwa n’ikindi gihugu cy’Afurika aho mu mukino wa gicuti mu kwitegura imikino olempike izabera mu Buyapani, iyi kipe yabashije gutsinda iya US amanota 90-87.

Iyi kipe ya Nigeria yabashije guca aka gahigo yari irimo abakinnyi batandatu basanzwe bakina mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri shampiyoa ya NBA. Umutoza kandi w’iyi kipe Bwana Mike Brown, nawe ubwe akaba yarakinnye muri NBA.

Nigeria yari yiganjemo abakinnyi basanzwe bakina muri shampiyona y’Amerika

Nyuma y’umukino, umutoza wa Nigeria Mike Brown yavuze ko nubwo nta kidasanzwe bakoze kuko utari umukino w’irushanwa, ariko byibuze ko bafunguye amarembo bakereka n’ibindi bihugu by’Afurika ko gutsinda ikipe y’igihugu ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bishoboka. Kugeza ubu ariko akaba nta yindi kipe yari yakayitsinze, haba mu marushanwa cyangwa se mu mikino ya gicuti.

Batanu babanjemo ku ruhande rwa US ni . Damian Lillard, Bradley Beal, Jayson Tatum, Kevin Durant ndetse Bam Adebayo. Aba bikinnye kandi badafite batau mu bakinnyi babo bakiri gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya NBA.

Gabriel Nnmadi Vincent niwe watsindiye Nigeria amanota menshi (21). Ni mu gihe Kevin Durant wa Brooklyn Nets wari utaratsindwa na rimwe mu mikino 39 amaze gukinira igihugu cye ariwe watsinze menshi ku ruhande rwa US (17).

Abakinnyi ba Nigeria bakinnye uyu mukino bakubutse mu  mwiherero bagiriye muri California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika guhera muri Kamena, ni mu gihe ikipe ya US yo yari amaranye iminsi ine gusa mu myitozo.

Nigeria isa naho yihimuye kuri US kuko mu myaka icyenda ishize ikipe y’igihugu ya Baskeball ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yari yatsinze iya Nigeria amanota 156-73, hari mu mikino ya olempike yabereye mu mujyi wa London mu Bwongereza. Imyaka ine nyuma yaho, nanone US yongeye gusubira Nigeria, iyitsinda iyirusha amanota 44. Nabwo hakaba hari mu mikino ibanziriza imikino ya olempike.

Related posts

Amwe mu mateka y’Abanya-Uganda bahowe Imana, kuri ubu bakaba ari Abatagatifu.

Twizerimana Onesme yerekeje muri Police FC

NDAGIJIMANA Flavien

General Muhoozi yongeye gusura u Rwanda bwa gatatu muri uyu mwaka.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment