Amizero
Ahabanza Amakuru Politike

Umugore wa Perezida w’u Burundi ategerejwe i Kigali mu Rwanda.

Umugore wa Perezida w’u Burundi, Angéline Ndayishimiye, ategerejwe i Kigali mu Rwanda aho azitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’Abagore mu Iterambere (Women Deliver) izatangira i Kigali kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanga 2023.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Village Urugwiro byatangaje ko Angéline Ndayishimiye azaba ari umwe mu banyacyubahiro bazitabira iyi nama nk’uko tubikesha Igihe.

Muri iyi nama izafungurwa na Perezida Kagame, abandi bayobozi bakuru bazayitabira harimo Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Sénégal, Macky Sall; Perezida wa Hongrie, Katalin Novák; Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde; Umugore wa Perezida wa Namibie, Monica Geingos n’abandi.

Angéline Ndayishimiye ni bwo bwa mbere agiye kugera mu Rwanda nk’umugore wa Perezida w’u Burundi. Aje mu gihe umubano w’Ibihugu byombi uri kujya mu buryo nyuma y’imyaka hafi umunani warajemo agatotsi.

Muri Gashyantare uyu mwaka, Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yabereye i Bujumbura yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa DR Congo.

Muri Werurwe uyu mwaka, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’u Burundi ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Amb. Ezéchiel Nibigira, amuzaniye ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Angéline Ndayishimiye agiye kwitabira inama mu Murwa Mukuru w’u Rwanda.

Related posts

Mu mujyi wa Goma habyukiye imyigaragambyo ikomeye yo kwamagana MONUSCO.

NDAGIJIMANA Flavien

Ibyiza byo kurya ibihaza bizwi nka Kayote cyangwa Ibishayote.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzi Justin yakoze mu nganzo ashima Perezida agira ati “Tukuri inyuma Paul Kagame” [VIDEO].

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment