Amizero
Ahabanza Amakuru Imyidagaduro Iyobokamana

Chorale Goshen ADEPR Muhoza yongeye gutaramira muri Kigali hahembuka benshi [AMAFOTO].

Mu gitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 13 Ugushyingo 2022 ku Itorero rya ADEPR Batsinda, Chorale Goshen yo kuri ADEPR Muhoza mu Mujyi wa Musanze, Ururembo rwa Muhoza, ibinyujije mu ndirimbo zayo yongeye guhembura benshi mu banya Kigali bari bitabiriye.

Chorale Goshen ibarizwa ku Itorero rya Muhoza yongeye kwigarurira imitima y’abatari bake ubwo yaririmbaga indirimbo imenyerewe cyane muri Kiliziya Gatolika, igira iti ‘Niba Uhoraho ari amahoro yawe, niba Uhoraho ari ibyishimo byawe, komeza inzira watangiye, wicika intege wahisemo neza Nyagasani muri kumwe”.

Chorale Goshen yataramiye ku Itorero rya Batsinda nyuma y’aho ku wa 23 Ukwakira 2022 yari yataramiye n’ubundi i Gikomdo muri Kigali, ibintu bidakunze kubaho ku makorari ava mu Ntara ajya kuririmba mu Mujyi wa Kigali.

Umunyamabanga wa Chorale Goshen, bwana Ngenzi Jean Jacques yemeza ko kuba Chorale igira ubutumire bungana butya, biva ku cyizere Imana ikomeje kubagirira muri iki gihe, bakora ibyo bashoboye, nayo [Imana] ikabagirira neza bigakundwa, ndetse ngo hakiyongeraho n’imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube Channel yabo na Facebook page byose byitwa “Goshen Choir ADEPR Muhoza“.

Chorale Goshen imaze kugira abaririmbyi barenga ijana n’indirimbo nyinshi zakunzwe, ku isonga hakaza iyitwa ‘Uzi kurinda‘ icuranze mu njyana y’ikinimba gikoreshwa cyane mu Majyaruguru y’u Rwanda no mu Majyepfo ya Uganda.

Chorale Goshen yaririmbye indirimbo zayo zo hambere ndetse n’iz’ubu.
Abakirisito bo kuri ADEPR Batsinda banezerewe Imana kubera indirimbo za Chorale Goshen
Chorale Goshen mu Mujyi wa Kigali yahembuye imitima ya benshi.
Iyi Chorale yaririmbye indirimbo yitwa ‘Uzi kurinda’.

Yanditswe na Turirimbe Didace @AMIZERO.RW

Related posts

Rubavu: Aba Baha’i bifatanyije na bagenzi babo ku Isi kwizihiza imyaka 100 ‘Abdu’l-Bahá agiye mu Ijuru.

NDAGIJIMANA Flavien

Abashinjwa gusambanya ku gahato bagiye kujya baburanishirizwa aho icyaha cyabereye

NDAGIJIMANA Flavien

Ibihugu bikomeye byategetse M23 guhagarika gusatira Umujyi wa Goma.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment