Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Imitwe yitwaje intwaro muri DR Congo igiye kurandurwa n’Ingabo zihuriweho z’akarere.

Ibihugu bitanu biri mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, byiyemeje ko hagomba koherezwa ingabo zihuriweho z’akarere, gufasha kugarura amahoro no kurwanya imitwe ihungabanya umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, nk’uko byemejwe mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022.

Iyi nama yayobowe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yanitabiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe Perezida Kagame w’u Rwanda yahagarariwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Mu kiganiro yaraye atanze muri Kaminuza ya Brown University mu Bwongereza yifashishije ikoranabuhanga, Perezida Kagame yakomoje ku ntambwe imaze guterwa mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano w’akarere nk’uko tubikesha RBA.

Yagize ati: “Uhereye ku buyobozi bwacyuye igihe n’uburiho ubu muri DRC, impamvu nyamukuru n’uko duhana amakuru, nibura turaganira ku bibazo bihari, turabizi, buri ruhande, tugerageza kureba icyakorwa. Kugeza ubu biragenda neza, turanagerageza gukemura ibibazo bikigaragara. Nk’ikibazo cy’umutekano kimaze igihe mu burasirazuba bwa Kongo, twabiganiriyeho, turimo gushakisha uko twakemura ibyo bibazo, mu minsi ishize twari i Nairobi muri Kenya duhura; Perezida Tshisekedi, jyewe, Perezida Museveni na Perezida Kenyatta wari watwakiriye, ndetse hari n’indi nama izaba ku munsi w’ejo, ibi byose bigamije gushakisha uko twakemura ibibazo bisigaye, muri Kongo, bigira ingaruka kuri Kongo, ku karerendetse by’umwihariko bigira ingaruka ku Rwanda.Ku bw’ibyo, icyo navuga ni ko bigenda neza.”

Mu nama yabaye mu muhezo uyu munsi, aba bayobozi b’Ibihugu bitanu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, hemejwe ko ikibazo cy’imitwe ihungabanya umutekano w’akarere ufite indiri mu burasirazuba bwa DR Congo kigomba kuvugutirwa umuti byihuse.

Ibi ariko ntibireba imitwe yitwaje intwaro y’abanyekongo kuko yo yahawe amahirwe yo kurambika hasi intwaro ikayoboka ibiganiro by’amahoro na Leta y’iki Gihugu, mu gihe imitwe ikomoka hanze yacyo yo yategetswe kurambika hasi intwaro abayigize bagasubira mu Bihugu bakomokamo, bitaba ibyo bakarwanywa n’ingabo z’akarere. Ni umutwe w’ingabo uhuriweho n’ingabo z’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba byategetswe ko ushyirwaho byihutirwa ukajya gufasha ingabo za DR Congo kugarura amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro aho bibaye ngombwa.

Muri iyo nama Perezida wa DR Congo, Felix Tshisekedi yamenyesheje bagenzi be ko ejo ku wa Gatanu tariki 22 Mata 2022 azayobora ibiganiro bigamije amahoro bizamuhuza n’abahagarariye imitwe yitwara gisirikare. Ibi bikaba bivuze ko ibyo M23, umwe mu mitwe w’abanyekongo, imaze iminsi isaba bishobora kuba bigiye gukemuka kuko bo ngo bifuza ko amasezerano basinyanye na Leta yashyirwa mu bikorwa maze ngo Ingabo za Leta zikareka kubagabaho ibitero nabo ngo ntibongere kurwana kuko ngo barwana bitabara.

Itangazo ry’inama y’abakuru b’Ibihugu rivuga ko imitwe yo muri DR Congo itazayoboka iyi nzira y’ibiganiro ndetse n’imitwe y’abanyamahanga ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo itazemera gushyira hasi intwaro ngo isubire iwabo, izafatwa nk’abanzi b’amahoro irwanywe n’ingabo z’akarere.

Aba bayobozi bemeranyije kuzongera guhura mu kwezi kumwe bagasuzumira hamwe ibizaba bimaze gukorwa hashingiwe ku myanzuro y’iyi nama ya kabiri yo mu muhezo ku bibazo by’umutekano muri DR Congo. Bumvikanye kandi ko mu nama itaha bazatumiramo n’abandi bayobozi bo ku rwego rwa Afurika y’Iburasirazuba, Afurika yunze Ubumwe n’Umuryango w’Abibumbye, bazaba ari indorerezi.

Src.: RBA

Related posts

Afrobasket zone 5: Kenya itsinze u Rwanda igera ku mukino wa nyuma (Amafoto)

Christian Hakorimana

Umutingito ukomeye uri ku gipimo cya 7.2 wishe abantu basaga 304 muri Haïti.

NDAGIJIMANA Flavien

Gukererwa byatumye yamburwa umudari wa zahabu yari yatsindiye

Shyaka Josbert

Leave a Comment