Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Agace ka Tongo kari kamaze imyaka 18 kagenzurwa na FDLR kafashwe na M23.

Mu gihe urugamba rukomeje guhinana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, M23 ikomeje kuvugwa nk’umutwe udasanzwe kuko uri kwigarurira uduce twinshi, agaheruka kakaba ari Gurupoma ya Tongo yari imaze imyaka 18 igenzurwa na FDLR yafashwe na M23.

Mu mirwano ikomeye yahanganishije M23 n’inyeshyamba za FDLR ifatanyije n’ingabo za Leta FARDC, M23 yabashije kwirukana FDLR yari imaze igihe ihagenzura nyuma y’aho abasirikare ba Leta, FARDC bari bafatanyije urugamba babonye ko bikomeye bakiyirukira .

Imirwano muri aka gace yatangiye saa mbiri z’igitondo igera mu ma saa sita z’amanywa kuri uyu wa Mbere, aho bivugwa ko inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Col. Ndatuhoraho Oreste zabashije kwihagararaho mu gihe cy’amasaha ane ariko birangira bahatakaje kuko ingabo za Leta FARDC zabataye ku rugamba zigahunga.

Umwe mu barwanyi ba FDLR ubarizwa muri Batayo yitwa Jeriko ufite ipeti rya Serija yabwiye Rwandatribune ko bababajwe n’uburyo ingabo za Leta FARDC ziri kwitwara ku rugamba. Ati: “Nawe se ni gute umusirikare adashaka gupfira Igihugu cye ngo ni njye ugomba kugipfira”.

Uyu musirikare uvugako iwabo ari muri Komini Nyamyumba, kuri ubu ni mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, ashimangira ko nawe nta mpamvu yo gupfira Congo kandi atari iwabo.

Ifatwa rya Tongo ni igihombo gikomeye kuri FDLR ndetse n’imiryango y’abasirikare bayo kubera ko benshi bahakuraga umusaruro ukomoka ku buhinzi bigatuma bakomeza kwibeshaho nta nkomyi.

Mu rwego rwa gisirikare, ifatwa rya Tongo riha inzira abarwanyi ba M23 kwinjira mu bice bya Kichanga Masisi n’ahandi, bikaza byongera ibyago ku ibura ry’ibiribwa ku batuye Umujyi wa Goma ukomeje kugirwaho ingaruka zikomeye n’iyi ntambara.

Ni kenshi Leta ya Congo yagiye ihakana ko Ingabo zayo, FARDC zikorana bya hafi na FDLR, gusa u Rwanda rukaba rwarakomeje kwerekana ibimenyetso simusiga binashimangirwa na bamwe bo muri FDLR babyiyemerera.

Umurwanyi wa FDLR uvugako atapfira Igihugu kitari icye kandi na bene cyo bata urugamba bakiyirukira.

Related posts

CAF Confederation Cup: DCMP yo muri DR Congo yatsindiye AS Kigali mu Rwanda amahirwe yo gukomeza arayoyoka.

NDAGIJIMANA Flavien

Lt Gen Philémon Irung Yav wayoboraga Sokola 2 yatawe muri yombi azira M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Nyamasheke: Eliezer wakekwagaho kwica ababyeyi be bombi nawe yarashwe ahita apfa.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment