Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Umutekano

Lt Géneral Ndima uyobora Kivu ya Ruguru ashobora gufungwa azira kubeshya Tshisekedi ko azatsinda M23.

Bamwe mu bikomerezwa mu nzego z’umutekano muri DR Congo bakomeje gufungwa umusubirizo bashinjwa guha Perezida Tshisekedi amakuru y’ibinyoma kuri M23, ibintu bituma ingabo za Leta zikomeza gutsindwa. Nyuma y’ifungwa ry’aba Jenerali benshi barimo Gén Maj Cirimwami, Gén Yav hakiyingeraho na Didier Baitopla wari ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu n’umuyobozi wa Gahunda za Perezida Freddy Kangudia, kuri ubu haravugwa Lt Gén Ndima Constant uyobora Kivu ya Ruguru.

Umwe mu bakozi bakorera Urwego rw’Ubutasi rwa Congo, ANR utashatse ko amazina ye atangazwa ku bw’umutekano we yatangaje ko abo bayobozi bagiye babeshya Umukuru w’Igihugu, aho bagiye bamuha amakuru atari yo mu rugamba Leta ihanganyemo na M23 kugirango babone amafaranga yo kunyereza.

Uyu mukozi w’urwego rw’iperereza kandi yavuze ko usibye Gén Maj Cirimwami na Gen Yav hakiyongeraho Didier Baitopla wari ushinzwe umutekano w’imbere mu Gihugu n’umuyobozi wa Gahunda za Perezida, Freddy Kangudia nabo kuri ubu bafunzwe, ngo utahiwe ni Lt Gén Ndima Constant Kongba usanzwe ari Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru nawe watangiye guhatwa ibibazo.

Bivugwa ko aba bayobozi bose bagerageje kwereka Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ko intambara yo gutsinda inyeshyamba za M23 ishoboka ndetse bamwaka amafaranga menshi yo gushyigikira igisirikare ariko ayo mafaranga akarigiswa ntibamenya irengero kandi igisirikare gikomeza gutsindwa no gupfusha abasirikare benshi ku rugamba.

Lt Gen Ndima Constant usanzwe ari Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru watangiye guhatwa ibibazo, arakekwaho ubufatanyacyaha n’abayobozi ba gisirikare babarizwa muri Operasiyo Zokola II, kubeshya imibare y’abapfira ku rugamba ndetse n’amakuru ava ku rugamba, ngo ibi byose bikaba byaratumye Perezida Tshisekedi yinangira aho yabonaga ko umuti ari ukurwana nyuma akaba agenda abona ko bidashoboka kubera amakuru y’ibinyoma yagiye ahabwa.

Intambara ihanganishije M23 na FARDC n’abambari bayo imaze gusiga iheruheru abaturage benshi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho abarenga ibihumbi 260 bamaze kuva mu byabo, bamwe bahungira muri Uganda abandi bahungira mu bice bitandukanye imbere muri DR Congo.

Kugeza ubu, M23 igenzura Teritwari hafi ya yose ya Rutshuru n’ibice bimwe bya Teritwari ya Nyiragongo, aho amakuru agezweho dukesha Rwanda tribute yemeza ko yamaze kwigarurira Kibumba, umupaka wa Kabuhanga ndetse ngo n’ahitwa Kanyaruchinya hafi neza y’amarembo y’Umujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Related posts

Ingabire Jacquéline wari uzwi nka ‘Maneke’ wapimaga ibiro 300 yitabye Imana azize Stroke.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yatangiye kureshya abifuza gushora imari muri Bunagana.

NDAGIJIMANA Flavien

Gasabo: Umukarani w’ibarura yashumurijwe imbwa ubwo yari agiye kubarura mu bakire.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Omar November 13, 2022 at 4:38 PM

M23 songa mbele

Reply

Leave a Comment