Amizero
Amakuru Imikino

CECAFA Kagame Cup 2021: APR FC mu makipe 10 azitabira iri rushanwa muri Tanzania.

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA), yatangaje ko APR FC iri mu makipe yemeje ko azitabira CECAFA Kagame Cup izabera i Dar Es Salaam muri Tanzania rizatangira tariki ya 1 Kanama, rigasoza tariki 15 Kanama 2021. CECAFA Kagame Cup igiye kongera kuba mu gihe mu 2020 itabaye kubera icyorezo cya COVID-19.

Ubuyobozi bw’Impuzamashyirahamwe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba no Hagati bwatangaje ko tombola y’uburyo amakipe azahura izaba tariki ta 27 Nyakanga naho irushanwa rikaba hagati ya tariki ya 1 n’iya 15 Kanama 2021. Bwatangaje kandi ko amakipe 10 ari yo azitabira iri rushanwa muri Tanzania, arimo Big Bullets yo muri Malawi, izarikina nk’umutumirwa.

APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ku nshuro ya kabiri idatsinzwe, ni imwe mu makipe byemejwe ko azitabira iri rushanwa. Ubwo iyi kipe y’Ingabo yaherukaga gukina CECAFA Kagame Cup yabereye mu Rwanda mu 2019, yasezerewe na AS Maniema yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri ¼.

KCCA FC yo muri Uganda, ifite irushanwa riheruka, ni imwe mu makipe azitabira iry’uyu mwaka, aho izaba iri kumwe na Express FC yatwaye igikombe cya Uganda Premier League.

Amakipe yamaze kwemeza ko azitabira iri rushanwa ni: Express & KCCA (Uganda), Young Africans & Azam FC (Tanzania), Tusker FC (Kenya), APR FC (Rwanda), Le Messager Ngozi FC (Burundi), Altabara FC (Sudani y’Epfo), KMKM SC (Zanzibar) na Big Bullets (Malawi).

Iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu 12 byo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’iyo Hagati, riterwa inkunga na Perezida Kagame guhera mu 2002, aho ashyiramo inkunga y’ibihumbi $60 agabanywa amakipe atatu ya mbere.

APR FC niyo yatwaye igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda 2021

Inkuru ya IGIHE

Related posts

Rwanda-DRC: Abaturanyi barebana ay’ingwe bagiye guhurira mu mishyikirano muri Angola.

NDAGIJIMANA Flavien

Congo-Brazzaville: Umukandida wishwe na Covid-19 ku cyumweru yagize amajwi 8%, Perezida Nguesso atsinda amatora ku bwiganze bw’amajwi.

NDAGIJIMANA Flavien

Burera: Nshimiyimana Adrien yubakiye inzu umuturage utishoboye anamugabira inka.

NDAGIJIMANA Flavien

3 comments

Tuyiringire Kanyamanza Nicodeme July 23, 2021 at 10:10 AM

APR FC, imeze nkumwana ufite inzara , ntiyavirira inkono irigutogota, niyo umutumye munzu agenda, atekereza mugikoni birumvika ko inyuma y urugo ntamusaruro wamutegerezaho

Reply
Protais Kagabo July 23, 2021 at 10:12 AM

Reka tubategereze uyu mwaka kuko batwaye champion badatsinzwe

Reply
Sipiriyani July 23, 2021 at 10:14 AM

Na CECAFA bazayitwara badatsinzwe
Gusa wenda challenge bazagira ni abanyamahanga wenda kuko mu Rwanda ama Equipe abafite abanyamahanga 3 kdi muri CECAFA Equipe izajya iba ifite abanyamahanga 11 🤦🏼‍♂️🤔

Reply

Leave a Comment