Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Tour de France: Mark Cavendish yegukanye agace ka 6

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Nyakanga 2021, Mark Cavendish yegukanye agace ka 6 k’isiganwa Tour de France, kava i Tour berekeza Chateauroux, Van der Poel agumana umwambaro w’umuhondo.

Ubwo hakinwaga agace ka 6 mu isiganwa ku magare ‘Tour de France’, abatabiriye aka gace uko ari 177 bahagurutse i Tour berekeza Chateauroux, urugendo rungana na metero 160,600 (160,6KM).

Ku isaha ya saa munani n’iminota 4 (2 :04 PM) [ku isaha y’i Kigali], abasiganwa bahagurutse mu kivunge kinini bahatanira kwegukana akayabo ka 2,800€ ahabwa uwegukanye agace runaka k’isiganwa.

Kwegukana aka gace ka 6, byasabye Mark Cavendish ukinira ikipe ya Deuceunink Quick Step igihe kingana n’amasaha 3, iminota 17, n’amasegonda 36 kugirango uyu mugabo ukomoka mu Bwongereza abone intsinzi ye ya 2 muri iri rushanwa ndetse ikaba inshuro ye ya 32 yegukana agace ako ariko kose mu marushanwa akomeye ku isi.

Ku mwanya wa 2 ku rutonde rw’aka gace ka 6 turahasanga umubirigi Jasper Philipsen (Alpecin Fenix), akurikirwa na Nacer Bouhani  (Arkea Samsic) bombi banganya ibihe na bagenzi babo 8 barimo ibihangange nka Peter Segan (5), Tim Mirlier (7) ndetse na Wout Van Aert (8).

Ku rutonde rusange, Matthieu Van Der Poel (Alpecin Fenix) aracyafite umwambaro w’umuhondo kuko ayoboye urutonde rw’abamaze gukoresha igihe gito, aho amaze gukoresha amasaha 20, iminota 09 n’amasegonda 17, akaba akurikiwe na Tadej Pogacar (UAE Team Emirates) arusha amasegonda 8, mu gihe ku mwanya wa 3 haza Wout Van Aert (Jumbo Vismas) arusha amasegonda 30.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nyakanga 2021, Abasiganwa barahaguruka Vierzon berekeza Le creusot urugendo rungana na kilometero 249 na metero 100 (249,1KM). Agace karangwa n’imisozo ariko idafite imihanda ihanamye cyane.

Related posts

Uganda yemeje ko abasirikare bayo bageze muri DR Congo mu rugamba rutoroshye.

NDAGIJIMANA Flavien

Filos Production Ltd yongeye guha amahirwe abaririmbyi bifuza gukora indirimbo z’amashusho.

NDAGIJIMANA Flavien

DR Congo: Imirwano ikomeje guca ibintu mu birindiro bya RED Tabara.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment