Amizero
Amakuru Hanze Umutekano

Indege za USA zarashe ku birindiro by’Abatalibani mu kubaca intege.

Indege z’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika zagabye ibitero ahantu hatandatu hatandukanye muri Afuganistani mu minsi 30 ishize mu rwego rwo gushyigikira ingabo za leta y’icyo gihugu kureba ko zakumira abarwanyi b’Abatalibani.

Umukozi wa ministeri y’ingabo y’Amerika utashatse ko amazina ye amanyekana kubera uburemere bw’aya makuru, yabwiye ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko ibyinshi muri ibyo bitero byagabwe n’indege zitagira umupilote (drones) ahiganje ingabo n’ibikoresho bya gisirikare Abatalibani bari bambuye ingabo za leta.

Hashize iminsi abasivili muri Afuganistani bavuga ko babonye indege z’ingabo za Amerika bamwe bavuga ko ari zo zaba zaragabye ibitero i Kandahar aho ingabo z’Abataliban zari zimaze igihe zigaruriye.

Related posts

M23 yemeje ko yafashe Bunagana yose, FARDC ihungira muri Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Tanzania: Perezida Samia Suluhu yakingiwe Covid-19 asaba Abatanzania bose nabo kwikingiza.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yigaruriye Umujyi muto wa Sake ntiyawutindana iwuragiza Ingabo z’u Burundi.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment