Minisitiri w’Ingabo n’abahoze ari abasirikare muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yavuze ko ihuriro AFC/M23 ryashoboye kwinjira mu itumanaho ry’ingabo zabo (FARDC), rimenya ibyo ziri gutegura ku rugamba.
Ubwo Minisitiri Muadiamvita yaganiraga n’abadepite bagize Komisiyo ishinzwe igisirikare n’umutekano ku bushobozi bw’igisirikare cy’igihugu, yasobanuye ko AFC/M23 ifite itumanaho rihambaye cyane ugereranyije n’irya FARDC.
Yagize ati “Kubera kubura imbaraga z’itumanaho mu gihe cy’ikoranabuhanga rigezweho, ingabo ziri ku rugamba zagize ikibazo cyo kuba umwanzi yarabonaga ubutumwa bwazo, bituma ibikorwa bya gisirikare bidashoboka. Umwanzi yubatse itumanaho rifite ibikoresho bihambaye, rituma ashobora gutahura ibiganiro biba hagati y’ubuyobozi n’ingabo ziri ku rugamba.”
Raporo yateguwe n’iyi komisiyo ivuga ko Minisitiri Muadiamvita yasobanuriye abayigize ko itumanaho ari ikintu gikomeye mu gisirikare, kuko iyo ritagenze neza, uburyo urugamba rutegurwamo butagenda neza, ari byo byatumye FARDC itsindwa kenshi.
Minisitiri Muadiamvita yamenyesheje iyi komisiyo ko mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta ya RDC yaganiriye n’ibihugu by’inshuti kugira ngo bihe FARDC ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho, bidashobora kwinjirwa na AFC/M23.

