Amizero
Ahabanza Amakuru Amakuru mashya Politike Umutekano

AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Tushunguti nyuma y’imirwano ikomeye

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23), rivuga ko riharanira gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo ryigaruriye umujyi wa Tushunguti uherereye muri Gurupoma ya Ziralo, Teritwari ya Kalehe, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Ibi byabaye nyuma y’imirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri ihanganishije ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), ku bufatanye n’imitwe ya Wazalendo na FDLR, n’ihuriro AFC/M23.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano n’abaturage baho avuga ko iyi mirwano yatangiye ku wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2026, ubwo AFC/M23 yagabwaho igitero ku birindiro byayo byari hafi y’uyu mujyi ufite akamaro kanini mu buhahirane hagati ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryabaye nyuma y’uko ku wa Mbere, iri huriro rya AFC/M23 ryari ryigaruriye utundi duce tubiri twegereye ako gace, rimaze kwirukana FARDC n’abafatanyabikorwa bayo.

Iyi mirwano yaranzwe n’amasasu menshi ndetse hakoreshejwe n’intwaro ziremereye, bikomeza kugeza ku Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, ubwo Wazalendo basubiraga inyuma bakerekeza mu gace ka Biriko, gaherereye muri Teritwari ya Walikale, ibyahise bituma AFC/M23 igenzura Umujyi wa Tushunguti.

Tushunguti ifatwa nk’ahantu h’ingenzi cyane mu rwego rwa gisirikare n’ubuhahirane, kubera aho iherereye ku mupaka uhuza intara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru. Ni na kimwe mu duce dukunze kurangwa n’imirwano ihoraho.

Kugeza ubu, amakuru aturuka muri ako gace avuga ko AFC/M23 igifite ubuyobozi bwa Tushunguti, mu gihe FARDC, FDLR na Wazalendo bivugwa ko bahungiye mu bice byo muri Walikale. Gusa kugeza ubu nta tangazo riratangazwa n’impande za gisirikare za Leta cyangwa AFC/M23 ku by’iyi mirwano.

Icyakora, abaturage benshi bongeye guhunga berekeza mu duce tubonekamo umutekano, bikomeza gukaza ikibazo cy’ubuhunzi n’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.

Iyi mirwano ije mu gihe Intara za Kivu zombi zikomeje kugarizwa n’ibibazo by’ubuhunzi ndetse n’ibura ry’ibiribwa n’imiti. Imiryango itandukanye y’ubutabazi ikomeje kugaragaza impungenge ko gukomeza kwiyongera kw’imirwano bishobora kongera umubare w’abava mu byabo no gukaza ikibazo cy’ubutabazi mu karere.

Ifatwa rya Tushunguti n’ihuriro AFC/M23 rikomeje kugaragaza ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kigikomeje kuba ingorabahizi kandi gisaba ibisubizo birambye. Mu gihe imirwano ikomeje guhinduranya uduce tugenzurwa n’impande zihanganye, abaturage bakomeje kuba mu gihirahiro cy’umutekano muke n’ingaruka z’intambara.

Related posts

Amajyaruguru: Abikorera basabwe kunoza ibyo bakora bikagera ku rwego mpuzamahanga.

N. FLAVIEN

Covid-19: Uganda yafashe icyemezo cyo gukumira abagenzi baturutse mu Buhinde.

N. FLAVIEN

Goma-Rubavu: Iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo ryateye bamwe guhunga.

N. FLAVIEN

Leave a Comment

EBONY88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Ebony88

Slot Gacor Hari Ini

Slot Deposit 10 ribu

Slot Gacor Hari Ini

Slot Online Gacor

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Aslivip88

Asli4D

Asli4D

Asli4D

RSU Alam Medica

RSU Jati Husada

RSU Bina Kasih

RSU Graha Husada

RSU Medika Mulya

Sobat777

Sobat777

Sobat777