Amizero
Ahabanza Amakuru Ubuzima

Menya byinshi ku ‘isata’ yagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo muri Musanze benshi bakemeza ko ibyo babonye ari amayobera.

Mu masaha y’igitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, benshi mu baturiye ikiyaga cya Ruhondo kiri mu Karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda batunguwe no kubona igisa n’inkingi ndende y’umweru yari ishinze mu mazi rwagati, maze induru bayiha umunwa bibaza ko Isi ibarangiriyeho.

Ibi bisa n’amayobera byagaragaye mu kiyaga cya Ruhondo, ngo ni umuyaga udasanzwe winjiye muri iki kiyaga ubwo imvura yashakaga kugwa, ibi bikaba byabereye ku ruhande ry’Umurenge wa Gashaki umwe mu Mirenge 15 igize Akarere ka Musanze.

Bamwe mu baturage baturiye iki kiyaga bagize amahirwe yo kubona ibi bisa n’ibitangaza bahise batangira gusakuza, abandi bari bafite amaterefoni agezweho batangira gufata amafoto na videwo bohereza hirya no hino. Abandi bari hirya no hino mu turere nabo batangiye kubaza ibibaye i Musanze. Nk’uwitwa Niyonambaza Theoneste wo mu Karere ka Rubavu akaba yanditse ku rubuga rumwe abaza niba ibyabaye ari ibisanzwe! Uwitwa John wo mu Karere ka Rusizi nawe akaba yavuzeko ngo bo nk’abaturiye ikivu ibi babimenyereye kandi ko ngo iyo bibaye uri aho hafi ukwiye gusenga irya nyuma kuko ngo utasigara.

Kanyamurera akaba nawe yavuzeko nawe ubwe yabyiboneye n’amaso kandi ngo bikaba biza bifite ubukana budasanzwe ku buryo bamwe bashobora gutekerezako ari izindi mbaraga zidasanzwe.

Ese ubundi ibi bintu byateye abantu kubyibazaho ni ibiki ? 

Ikigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe-Meteo Rwanda kibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo, cyatanze ibisobanuro ku byabaye mu kiyaga cya Ruhondo.

Ibyagaragaye muri iki kiyaga ni “Isata” mu Kinyarwanda, naho mu Cyongereza byitwa “Waterspout”. Ni ikinyabihe (weather phenomenon) gituruka ku muyaga uhuha uzamuka mu bicu bitewe n’ikinyuranyo kinini kiri hagati y’ubushyuhe bwo mu kiyaga ndetse n’ubushyuhe bwo mu gicu kiri hejuru y’ikiyaga. Uwo muyaga uhuha wizenguruka, ugahuza igicu kiremereye kiri hejuru y’ikiyaga; akenshi aba ari igicu gikunda gutanga imvura, inkuba n’imirabyo kitwa “Cumulonimbus” n’amazi y’ikiyaga: nibyo bituma habaho “Isata”. Uyu muyaga uba ufite umuvuduko uri hagati ya metero eshanu na metero umunani ku isegonda (5-8 m/s) ukaba ushobora  kumara iminota igera kuri makumyabiri. 

Iyo ubirebera kure, ubona bisa nk’amazi azamuka mu kiyaga agana ku bicu. Siko bimeze ahubwo ni imiyaga izamuka n’imanuka iba iri muri cya gicu kiri hejuru y’amazi cyitwa “Cumulonimbus”. Abavugako rero hari amazi yazamutse sibyo kuko ibyo babonye bimeze nk’inkingi y’umweru ari urwo ruhurirane rw’imiyaga iba igaragara.

Ku bashobora kubyitiranya na Serwakira, baba bafite ukuri uretseko ko Serwakira iba ku butaka naho Isata ikaba ku mazi. Murumvako rero byose bikorwa na wa muyaga bamwe bita agashyuruza uza ufite imbaraga ugasakuma ibyo usanze byose. Iyo ari ku butaka hashobora gusenyuka inzu, ibikorwaremezo runaka, uzamura ivumbi ryinshi iyo usanze rihari, ariko mu mazi naho iyo usanze hari nk’abari koga, ubwato n’ibindi bishobora kurohama bitewe n’ingufu z’iyo miyaga iba yahuye.

Related posts

Indege z’intambara za FARDC zatangiye gusuka umuriro mu bice bigenzurwa na M23.

NDAGIJIMANA Flavien

Nigeria: Indege ya gisirikare yahanuwe n’amabandi.

NDAGIJIMANA Flavien

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed yatanze inshingano yerekeza ku rugamba guhangana n’inyeshyamba.

NDAGIJIMANA Flavien

1 comment

Mabe April 13, 2021 at 7:40 PM

Byiza cyane rwose!! Iyi nkuru nayikunze pe 🙏 http://www.amizero.rw ni ikinyamakuru gicukumbura inkuru kandi mbakundirako bandika ikinyarwanda kinoze. Mukomereze aho bana bacu.

Reply

Leave a Comment