Amizero
Ahabanza Amakuru Ibidukikije Ubukungu Ubuzima

Nyabihu: Babangamiwe cyane n’uruganda rusatura amabuye ruri rwagati mu ngo.

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyabihu, Umurenge wa Mukamira, baratabariza ubuzima bwabo bavuga ko butameze neza kuko babangamiwe cyane n’uruganda rusatura amabuye rukayakuramo konkaseri, bigatumura umukungugu mwinshi ndetse n’urusaku rw’imashini bituma babaho badatekanye.

Aba baturage bavuga ko mbere y’uko imirimo y’uru ruganda ijya gutangira mu myaka ibiri ishize, basuwe bagakoreshwa inama, bagirana amasezerano na ba nyiri uruganda ko abaturanye narwo muri metero ziri munsi ya 800 bose bazakodesherezwa ahandi ho kuba, hanyuma imirimo y’uru ruganda yarangira bakagaruka mu ngo zabo, gusa ngo siko byagenze kuko bagiye kubona bakabona ibikorwa by’uruganda bitangiye nta kintu babwiwe.

Mu buhamya bw’aba baturage bavuga ko babangamiwe bikomeye n’imirimo y’uru ruganda kuko ngo umukungugu uvamo wahuye n’uw’impeshyi bikaba bibatera indwara z’ubuhumekero n’inkorora, ndetse ngo urusaku rw’imashini zimenagura amabuye ziyasya rubamena imitwe bikabangamira cyane abana bato n’imyaka bagerageza kuhahinga ikicwa n’ivumbi.

Uwitwa Niyonzima Sammuel aganira na WWW.AMIZERO.RW yagize ati: “Uru ruganda rusatura amabuye ruratubangamiye cyane, urabona ko ruri mu ngo hagati neza. Iyo bacanye imashini bakora ntiwavugana n’uwo muri kumwe ngo yumve, abagabo twe duhitamo guhunga urwo rusaku tugataha bafunze izo mashini. Kubera imikungugu ivamo, ubu duhora turwaye ibicurane n’inkorora, abana bacu niko bahora, abato ntibaryama ku manywa, ni birebire turabangamiwe pe! Bari badusezeranyije ko bazatwimura tukagaruka barangije ibikorwa byabo ariko ntabyo bakoze, mudukorere ubuvugizi ubuzima bwacu buri mu kaga”.

Mukawera Alice nawe yagize ati: “Ubundi abayobora uru ruganda twasezeranye ko bazatwimura bakatujyana kure y’ibikorwa byabo kuko bari bazi neza ko bibangamye, ariko twagiye kubona tubona imodoka zimennye amabuye, imashini iyasatura itangira gukora nta kintu batubwiye, nkatwe dufite abana bato ntiwamuganiriza ngo umukinishe yishime kuko ntiyakumva, ntibaryama, abanyeshuri ntibabasha gusubira mu masomo, urahinga imboga bugacya zuzuye ivumbi, mu biryo, mu mazi tunywa huzuyemo umukungugu, uretse ubuvugizi bwanyu abayobozi bakadutabara naho ubundi turarembye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, madame Mukandayisenga Antoinette, avuga ko bazi ko uru ruganda rukora, ngo gusa bagiye gukurikirana iby’amasezerano bagiranye n’abaturage mbere yo gukora, abanze yubahirizwe nibiba ngombwa imirimo yarwo ibe ihagaze ikibazo cyabo kibanze gikemurwe.

Yagize ati: “Uruganda turaruzi kuko rujya gukora natwe hari ibyo twaganiriye nk’amasezerano, birimo gukoresha amazi menshi mu gihe barimo gukora kugira ngo bigabanye umukungugu, harimo n’amasaha yo gutangira akazi no kugasoza kugira ngo urusaku rw’imashini rutabangamira abaturage. Icyo tugiye gukora byihuse ni ugukurikirana iby’amasezerano yagiranye n’abaturage bibaye ngombwa n’imirimo yaba isubitswe ibyo bibazo bikabanza gukemurwa kuko iterambere ni ryiza n’abaturage barabikunda ariko ntiriberaho kubabangamira”.

Bigaragara ko uru ruganda rusatura amabuye ya konkaseri rukorera hagati mu ngo z’abaturage, aho hari ingo zubatse guhera muri metero 10 z’urwo ruganda kuzamura, ari naho bahera basaba kwimurwa by’igihe gito kugeza uru ruganda rusoje ibikorwa byarwo kuko mu gihe bagituranye narwo bibangamira ubuzima bwabo n’umutekano.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette/Photo Internet.
Abaturage bavuga ko rubabangamiye cyane.
Uru ruganda ruri rwagati mu ngo.

Related posts

‘Kanazi Talent Kids’ yafashije umuhanzi Jef King mu mashusho y’indirimbo ‘Icyubahiro’ [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Rubavu: Bombori bombori mu buyobozi itumye ba Gitifu b’Imirenge babiri begura, abandi nabo ngo bararegetse.

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi: General Bunyoni uvugwa mu mugambi wo guhirika Perezida yasimbujwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment