Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko igisirikare cyazo cyagabye igitero gikomeye cyane ku mutwe w’iterabwoba wa Islamic State (IS) muri Siriya, mu rwego rwo kwihorera ku gitero cyahitanye Abanyamerika.
Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika ziri mu bice Syria iherereyemo bwavuze ko indege z’intambara n’imbunda ziremereye byarashe ahantu 70 hatandukanye muri Syria.
ubuyobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwavuze ko ko icyo gitero cyakoreshejwe ibisasu birenga 100, byibasira ahantu IS isanzwe ikorera n’aho ibika intwaro.
Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa X, ubuyobozi bw’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CENTCOM), buyobora ibikorwa bya gisirikare bya Amerika mu Burayi, Afurika n’akarere gakora ku nyanja y’Abahinde n’iya Pacifique, bwavuze ko igikorwa cyiswe “Operation Hawkeye Strike” cyatangijwe Saa Tatu ku isaha ngengamasaha ya GMT ku wa Gatanu.
Umugaba Mukuru wa CENTCOM, Admiral Brad Cooper, yavuze ko Amerika izakomeza gukurikirana no kurwanya ibyihebe bitifuza amahoro, bishaka kugirira nabi Abanyamerika n’abafatanyabikorwa bayo mu karere.
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ingabo, Pete Hegseth, yavuze ko icyo gikorwa atari intangiriro y’intambara, ahubwo ari itangazo ryo kwihorera.


