Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ategerejwe mu gihugu cya Tanzania kuri iki Cyumweru tariki ya 03 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kongera imbaraga mu mubano uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame rugiye gukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, rwari rugamije guteza imbere ubufatanye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Gicurasi 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Bakari S. Machumu, yatangaje ko Perezida Kagame azaganira mugenzi we, Dr. Suluhu Hassan, ku ngingo z’ubufatanye bw’Ibihugu byombi.
U Rwanda rugaragaza ko umubano warwo na Tanzania umaze imyaka myinshi uhagaze neza, rugashimira iki gihugu ko kirworohereza gukoresha icyambu cya Dar es Salaam ku nyanja y’u Buhinde, runyuzaho 70% by’ibyo rutumiza mu mahanga.
Abatuye muri ibi bihugu bashyizeho imiryango ibiri ifite intego yo guteza imbere umubano mwiza uri hagati yabo, RWATAFA (Rwanda-Tanzania Friendship Association) na TARAFA (Tanzania-Rwanda Friendship Association).
U Rwanda na Tanzania bifitanye amasezerano menshi y’ubufatanye mu nzego zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, umutekano, ikoranabuhanga, ubwikorezi no guteza imbere inganda, yasinywe mu bihe bitandukanye.
Muri Nyakanga 2025, u Rwanda rwagiranye na Tanzania amasezerano ayemerera gushyira i Kigali ibiro by’ikigo gishinzwe ibyambu, TPA, byitezweho kwihutisha iterambere ry’ubucuruzi hagati y’impande zombi.
Ibi bihugu kandi, nk’ibiri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bifite imishinga bihuriyemo irimo uwo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka na Kigali, hagamijwe koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa.


