Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Umutekano

Igisirikare cya Israël cyongereye ibitero byo ku butaka muri Gaza.

Igisirakare cya Israël, IDF cyatangaje ko cyongereye ibitero byo ku butaka mu Ntara ya Gaza mu Gihugu cya Palestine iyoborwa n’abarwanyi ba Hamas bagendera ku matwara akaze yuje ubuhezanguni.

Kuva tariki 26 Ukwakira 2023, ingabo za Israël zatangije ibitero byo ku butaka aho zateye ibirindiro bya Hamas mu Majyaruguru ya Gaza.
Igisirakare cya Israël cyari cyatangaje ko cyateye ibirindiro bya Hamas bikomeye kuko ariho hari ububiko bw’imodoka z’intambara za Burende ndetse n’ibisasu bikomeye.

CNN yatangaje ko Umuvugizi w’Igisirikare cya Israël, Daniel Hagari, yavuze ko ingabo z’Igihugu zongereye ibitero byo ku butaka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Ukwakira 2023 mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Hamas.

Daniel Hagari yagize ati ” Mu masaha yashize twari twakajije ibitero byo mu kirere… Muri iri joro ibikorwa byacu twabyongeye mu bitaro byo ku butaka. Igisirikare cyacu kirakora impande zose ngo kigere ku ntego zacu”.

Iyi mirwano ihanganishije igisirakare cya Israël n’abarwanyi ba Hamas yatangiye Tariki 07 Ukwakira 2023, ubu ikaba imaze kugwamo abantu bakabakaba ibihumbi umunani barimo abanya-Israël 1400 bishwe na Hamas n’abanya-Palestine 7000 bamaze kugwa mu bitero byo kwihimura bya Israel.

Related posts

Yifashishije indirimbo yise ‘NTIMUZAZIMA’, Nsengimana Justin yabwije ukuri abakomeje gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Kagame yirukanye Dr Patrick Hitayezu wari ushinzwe Ubukungu muri MINECOFIN.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuhanzikazi Sifa Josée yasohoye amashusho y’indirimbo ‘We kwiheba’ asaba abantu guturiza mu Mana [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment