Perezida Kagame yashimiye by’umwihariko abashinzwe inzego z’umutekano ku musanzu batanga ngo igihugu gitere imbere.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga Inama nkuru ya 17 y’Umuryango FPR – Inkotanyi yabaye kuri uyu wa Gatanu i Rusororo.
Yagize ati “Mu nzego nshaka gushimira zindi, hari inzego z’umutekano muri rusange. RDF, Polisi, abasekirite, aba bantu ibyo bakora, ibyo bakorera igihugu cyacu twese, sinavuga ko mfite byinshi birenze ibyo bakora mbasaba, barabyujuje. Izi ngabo zacu, ni ingabo nahoze iteka nifuza kugira.”
Yakomeje avuga ko usibye abashinzwe umutekano, abaturage b’u Rwanda nabo gushimirwa byihariye.
Yavuze ko abahunze igihugu bari barabaye ibikoresho by’abashakaga gucamo Abanyarwanda ibice.
Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’u Rwanda babereye ibamba abashatse gucamo igihugu ibice, yaba abashakaga kwitwikira imiryango itegamiye kuri leta n’abandi.
Yavuze kandi ko kuba u Rwanda rufite abaturage beza ariko abayobozi ntibabahe ibyo babagomba ari ibintu abayobozi bakwiriye kwicuza. Ati “mwicuze, muhinduke, mukore ibintu bizima.”
Yanashimye kandi imitwe yindi ya politiki kuba itemera ko Abanyarwanda bacibwamo ibice.
Ubushakashatsi ngarukamwaka ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS) bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze ry’abaturage biri mu byishimirwa cyane kuko bifite amanota 90,02%.
Ni ubushakashatsi bwamuritswe na RGB kuri uyu wa 31 Ukwakira 2025.



