Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukungu Uburezi

Amavu n’amavuko y’Ishuri ryigenga rya Gisenyi-EPGI ryanditse amateka mu myigire n’imyigishirize [AMAFOTO].

Hari ibyo twahoze dutekereza, tukabifata nk’inzozi kuko twiyumvishaga ko bidashoboka, byagerageza no kutugarukamo tukabirwanya twivuye inyuma. Mu Rwanda rwo hambere, iyo wumvaga umunyabwenge, ukumva abadidibuza indimi utumva neza, wahitaga ubita abazungu cyangwa se ugahita wanzura ko bize iyo za Burayi cyangwa Amerika.

Nyuma yo gusesengura neza iki kibazo,  Prof. Dr Rwigamba Balinda, President wa ULK, yatekereje uko yakivugutira umuti ukwiye, maze mu Ukwakira 1994 atangiza ishuri ku Gisenyi, aritangiza agamije gufasha ababyeyi kubona uburezi bufite ireme mu mashuri y’incuke n’abanza. Iri nta rindi, ni EPGI, Ecole Privée de Gisenyi, “Ishuri incuti y’Umwana”.

Uko Igihugu cyakomeje gutera imbere, uyu mubyeyi uhora aharanira kugeza ibyiza kuri  rubanda, yatangije Kaminuza yigenga ya mbere mu Rwanda. Iyo ni ULK, imfura mu zigenga, maze rya shuri naryo rikomeza guhamya ibirindiro, intego yaryo ya mbere ikaba gutanga ubumenyi ntagereranywa n’uburere bwubakiye ku ndangagaciro nyarwanda buva kuri bene kanyarwanda buje ubunyarwanda, maze uburezi bufite ireme bwogera butyo muri EPGI nk’uko abaharerera n’abaharereye bahora babitangira ubuhamya.

Prof. Dr RWIGAMBA BALINDA/President/Founder of ULK.

Kuva icyo gihe kugeza ubu, imitsindire ni ntagereranywa haba mu masomo ku ishuri ndetse no mu bizamini bya Leta, iri shuri rirayoboye. Mu ntero n’inyikirizo, bati: “Abana bacu bose bahabwa bya bigo by’icyitegererezo (Schools of Excellency) kandi naho bagerayo bagakomeza kuyobora bitewe n’isoko ya nyayo ivubura ibishyitse, EPGI inzirakurushwa”.

Umuyobozi wa EPGI ni bwana Bigirimana Dusabe Théogène kuva mu 1997. Avuga ko badashobora gutandukira umurongo uhamye washyizweho n’uwashinze iri shuri Prof.Dr Rwigamba Balinda uhora yifuza ko umwana w’u Rwanda ndetse n’undi wese ugana u Rwanda yahabwa uburezi buri ku rwego mpuzamahanga, akanafashwa kwigishwa indangagaciro z’umuco nyarwanda na kirazira zimwubakamo ubumuntu bumufasha guhora aharanira gukora icyiza.

Ese ibi byiza byose byavuzwe bigera ku bagenerwabikorwa koko, cyangwa ni bimwe byo kwivuga ameza? Mukunzi Elisabeth na Sylvanie, ni bamwe mu banyeshuri barererwa kuri iki kigo ntagereranywa. Mu gifaransa kinogeye ugutwi  n’icyongereza kigezweho, bombi bahuriza ku musaruro ntagereranywa bakura kuri EPGI.

Mukunzi Elisabeth/Photo Amizero.rw

Ni irihe banga ryo kugera ku bana batyaye batya ? Gafishi Bosco na Uwera Bernadette, ni bamwe mu barezi barerera kuri iri shuri Incuti y’umwana. Bemezako ubufatanye muri byose, gukunda umurimo, guha agaciro icyo ushaka kugeraho no kugendera ku mirongo migari y’Ikigo ndetse n’Igihugu ari bimwe mu bibafasha kugera neza ku ntego. Kuri ibi bongeraho ko uburyo bafatwamo mu bijyanye n’imibereho ya buri munsi nabyo bibafasha kwitanga batizigamye.

EPGI ni kimwe mu ruhererekane rw’Ibigo byashinzwe na Prof. Dr RWIGAMBA BALINDA birimo: ULK Kigali (Main Campus), ULK Gisenyi ari nayo ifite EPGI, ULK Polytechnic Institute, Glory Academy ifite amashuri yisumbuye, imyuga, abanza n’ay’incuke. EPGI ikorera mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, Akagari ka Kivumu, ku batahazi neza ni muri ULK ishami rya Gisenyi, mu nyubako zijyanye n’igihe n’ibikoresho bigezweho birimo iby’ikoranabuhanga n’ibindi byifashishwa mu bumenyingiro bifasha abana baharererwa gukurana ubumenyingiro bubafasha no kuzihangira imirimo ishobora kubabeshaho no mu buzima bwo hanze. Iri shuri ryigisha rikurikije gahunda ya Leta (National Programme) mu rurimi rw’icyongereza n’igifaransa nk’indimi mpuzamahanga zikoreshwa henshi ku Isi, hakaniyongeraho Ikinyarwanda nk’ururimi Gakondo. Abana biga kuri iki kigo baturuka hirya no hino mu Gihugu, hakiyongeraho n’abaturuka mu mahanga; yaba aya hafi n’aya kure.

IREBERE UBWIZA BW’IKIGO MU MAFOTO:

Aho abana bato bashobora gukinira/Photo Amizero
Amashuri meza n’indabo nziza/Photo Amizero
Amashuri ateretse ahantu heza kandi hisanzuye/Photo Amizero
Imodoka zitwara abana mu byerekezo byose baturukamo/Photo Amizero
Abana bagenda bisanzuye/Photo Amizero
Ubusitani burimo ibiti bizana akayaga/Photo Amizero
Ibiti by’imbuto ziribwa byatewe ku bwinshi/Photo Amizero
Ubusitani bugezweho/Photo Amizero
ULK/Ishami rya Gisenyi/Photo Amizero.
Isuku ntagereranywa ni kimwe mu byo abahiga batozwa/Photo Amizero.
Bamwe mu banyeshuri ba EPGI/Photo Amizero.rw

Related posts

DRC mu nzira zo kwinjira muri EAC: Ninde uzabyungukiramo?

Shyaka Josbert

Ikipe y’u Rwanda Amavubi itsinzwe n’iya Uganda igumana umwanya wa nyuma muri iri tsinda.

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida wa Centrafrique, Archange Touadéra yasesekaye mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Museminari Eliezer September 29, 2021 at 9:00 pm

Nonese mwa bantu mwe, iki kigo ni Primary cga ni University ? Ko gisa neza cyane ? Sha iki ni icy’abifite kuko si buri wese wahajyana umwana pe !!!! Gusa muzambwire amafaranga bishyura ku gihembwe ndebeko nahandaho ubwara

Reply
Makuza October 8, 2021 at 10:14 pm

Iri shuri ni ryiza ariko bishobokeko ari iry’abaherwe pe 🙏 nibatubire Minerval twumve

Reply

Leave a Comment