Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze Politike

Nubwo yakatiwe igifungo cy’umwaka ashobora kutazigera yinjira muri gereza: Nicolas Sarkozy

Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Nzeri 2021 nibwo urukiko rwo mu mujyi wa Paris, umurwa  mukuru w’u Bufaransa rwahamije Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa ibyaha byo gukoresha imari y’umurengera mu gihe yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu kuri manda ya kabiri muri 2012, runamukatira igihano cyo gufungwa mu gihe cy’umwaka.

Nubwo uyu mugabo w’imyaka irenga 66 yakatiwe, hari amahirwe macye cyane y’uko ashobora kuzigera yinjira mu muryango wa gereza. Amategeko ahesha uyu mugabo uburenganzira bwo kuba yajurira. Naramuka abigenje atyo, yatsinda cyangwa agatsindwa, ntabwo yaba agifunzwe kuko aramutse atsinzwe icyo gihe igihano ashobora kugikorera mu rugo, ni ukuvuga gufungishwa ijisho hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga bwerekana aho aherereye buri munota (electronic bracelet).

Salkozy wayoboye u Bufaransa kuva muri 2007 kugeza muri 2012 akaza no gutsindwa amatora yo kuyobora iki gihugu muri manda ya kabiri, ubu bibaye inshuro ya kabiri muri uyu mwaka ahamijwe ibyaha bitandukanye , aho mu mezi atandatu ashize yari yahamijwe icyaha cya ruswa.

Sarkozy ntiyagaragaye mu rukiko ubwo yakatirwaga iki gihano, aho yahamijwe icyaha cyo kuba yararengeje amafaranga yakagombye gukoresha mu kwiyamamamaza, aho bivugwa ko yakoresheje arenga miliyoni 49 z’amayero, mu gihe atari yemerewe kurenza byibuze miliyoni 22.5 z’Amayero. Ubwo yitabaga urukiko, Sarkozy yabwiye umucamanza ko ibyo atari amakosa ye kuko ngo atari kujya guciririkanya ku biciro by’ibatambaro byo gukoresha mu kwiyamamaza cyangwa ngo abike inyemezabwishyu za lisansi yakoreshejwe.

Related posts

U Butaliyani bwegukanye igikombe bwaherukaga muri 1968 amateka mabi akomeza kwiyandika ku Bwongereza (Amafoto)

Shyaka Josbert

Musanze: Umugabo w’imyaka 54 wakoraga akazi k’ubufundi yasanzwe aho bacukura umucanga yapfuye.

NDAGIJIMANA Flavien

BAL : Imikino ya ¼ irakinwa mu buryo bwa Playoffs

Christian Hakorimana

Leave a Comment