Amizero
Amakuru Hanze Politike Umutekano

Ni nde wanze kumvira undi hagati ya Biden n’abajenerali be ku cyemezo cyo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan ?

Abajenerali babiri ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo ku rwego rwo hejuru bavuze ko bagiye inama yo kugumisha abasirikare 2,500 muri Afghanistan, mbere yuko Amerika ikura ingabo zayo zose muri icyo Gihugu mu kwezi kwa munani.

Ubuhamya Jenerali Mark Milley na Jenerali Frank McKenzie bagejeje ku nteko ishingamategeko ya Amerika busa nk’ubuvuguruza Perezida Joe Biden, wavuze ko atibuka agirwa inama nk’iyo.

Aba Taliba bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani, nyuma yuko bigaruriye ibice byinshi by’Igihugu mu buryo bwihuse.

Jenerali Milley yavuze ko Amerika yatunguwe n’umuvuduko leta ya Afghanistan yahirimyeho. Byinshi mu Bihugu ndetse n’abantu ku giti cyabo banenze iki Gihugu cy’igihangage, bavuga ko ibikibayeho ari ugutsindwa kubi ndetse ko Amerika isuzuguritse mu ruhando mpuzamahanga.

Ku wa kabiri, aba bajenerali babiri bahaswe ibibazo n’akanama ka sena ya Amerika kibanda ku by’igisirikare, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo Lloyd Austin nk’uko byanditswe na BBC.

Ibazwa ryabo ribaye hashize ibyumweru ingabo z’Amerika zivuye ku kibuga cy’indege cy’i Kabul muri Afghanistan mu buryo bw’akajagari, mu gihe Ibihugu bikomeye by’amahanga byashakaga gutahukana abaturage babyo n’Abanya-Afghanistan babarirwa mu bihumbi bingingaga ngo batabarwe.

Igitero cy’ubwiyahuzi cyishe abantu 182 muri icyo gikorwa cyo kuva muri Afghanistan. Abasirikare 13 b’Amerika n’Abanya-Afghanistan batari munsi ya 169 biciwe ku irembo ry’ikibuga cy’indege ku itariki ya 26 y’ukwezi kwa munani.

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kumwe n’iz’ibindi Bihugu byazifashije, byahiritse ku butegetsi Abatalibani mu mwaka wa 2000. Nyuma y’imyaka 20 barwana, Abatalibani bongeye kwigarurira ubutegetsi bari barigeze kuva mu 1996 kugeza mu 2000.

Related posts

Kayonza: Umwarimu yateye imbuto abanyeshuri n’abaturage bazajya basoroma nta kiguzi [AMAFOTO]

NDAGIJIMANA Flavien

Ba Ofisiye bato 501 binjijwe muri Polisi y’u Rwanda [Amafoto]

NDAGIJIMANA Flavien

Burundi: Inkongi y’umuriro yadutse muri Gereza nkuru ya Gitega yahitanye abarenga 50.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment