Amizero
Ahabanza Amakuru Imikino

Habimana Sostène yahamagaye 3 bakina i Burayi muri 35 bazifashishwa muri CECAFA U23

Kuri iki cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 aratangira imyiteguro  ya CECAFA igomba kubera muri Ethiopia guhera ku itariki ya 3 Nyakanga 2021 kugeza ku itariki ya 18 Nyakanga 2021.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, HABIMANA Sostène uherutse kwemezwa na FERWAFA yahamagaye abakinnyi 35 (barimo 2 bakina ku mugabane w’Uburayi) agomba kwifashisha muri iyo mikino iteganyijwe mu kwezi gutaha.

Amategeko y’iri rushanwa agena ko ryitabirwa ari abakinnyi batarengeje imyaka 23 kugeza mu mpera z’umwaka amarushanwa aberamo. Abakinnyi bari munsi y’imyaka 18 ntabwo bemerewe kwitabira aya marushanwa.

Amategeko kandi yemerera igihugu kongeramo abakinnyi 3 barengeje imyaka 23 bityo umutoza mukuru HABIMANA Sosthène akaba yongereyemo MUTSINZI Ange, NIYONZIMA Olivier ndetse na MUGUNGA Yves.

Nyuma yo gusoza shampiyona, biteganyijwe ko ikipe y’igihugu izatangira umwiherero ku cyumweru tariki ya 27 Kamena 2021 kuri Hilltop Hotel, ikazajya ikorera imyitozo kuri Stade Amahoro mbere yo kwerekeza muri Ethiopia.

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 23 :

Abanyezamu :

NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC)

Abugarira :

NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC)

Abo Hagati :

RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium)

Ab’Imbere :

NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England)

Habimana Sostène Lumumba niwe Mutoza mukuru
Alain Kirasa niwe mutoza wungirije
Mugabo Alex niwe mutoza w’abanyezamu

Related posts

M23 yakojeje isoni u Burundi yerekana abasirikare barimo n’abarundi yafatiye ku rugamba.

NDAGIJIMANA Flavien

Bose babireba, Vestine na Dorcas basubiranye na Murindahabi Irene. Abagambanyi barajya he ?

NDAGIJIMANA Flavien

Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Congo Brazzaville.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment