Amizero
Ahabanza Amakuru Uburezi

Amanota y’ibizamini bya Leta yasohotse hanatangazwa igihe abatsinze bazatangirira.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (P6) n’icyirico rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level), inatangaza itariki aba banyeshuri bazatangirira amasomo.

Mu mashuri abanza (P6), hakoze abanyeshuri 227,472. Muri bo abatsinze ni 206.286, bahwanye na 90%. Abatsinzwe ni 21,186 bangana na 9.31%.

Ku barangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (O’Level), abanyeshuri bose bakoze ibizamini ni 126,735. Abatsinze ni 108, 566, bahwanye na 85.66%. Abatsinzwe ni 18,469, bahwanye na 14.34%.

Mu muhango wo gutangaza aya manota, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bashoje amashuri abanza batsinze bagiye kujya mu bigo bibacumbikira (Boarding Schools) ari 26,922 na ho abaziga mu bigo biga bataha (Day Schools) ari 179, 364.

Mu banyeshuri bashoje icyiciro rusange (O’ Level) bagiye mu mwaka wa kane, abangana na 51118, bangana na 47,1% by’abatsinze bose, baziga mu mashami y’ubumenyi rusange (General Education).

Muri bo 35,381 bazaba baba mu mashuri abacumbikira (Boarding Schools), mu gihe 16,737 baziga bataha (Day Schools).

Abagiye mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ni 49,687, bangana 45.8% by’abatsinze bose. Abanyeshuri 44,836 baziga bacumbikiwe, na ho 5,251 bige bataha.

Minisitiri Uwamariya Valentine, yavuze ko abanyeshuri batsinze, bazatangira amasomo yabo kuwa 2 utaha tariki 04 Ukwakira 2022, amara impungenge abashobora gutekereza ko batabonye umwanya wo kwitegura, avuga ko ababyeyi bahora biteguye kandi ko bamaze igihe bitegura.

Abanyeshuri bagize amanota ya mbere mu Gihugu bahembwe, aho uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yitwa Isezerano Forever Hyacente wo mu Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Andereya (EP St André) mu Karere ka Muhanga.

Umunyeshuri wa mbere mu bizamini bisoza icyiciro rusange yitwa Ntwari Manzi Albert wo mu Ishuri rya Academie De la Salle mu Karere ka Gicumbi.

Ibigo bitanu bya mbere mu Gihugu:
Amashuri abanza:
1. Ecole St André mu Karere ka Muhanga

2. Mount Carmel School mu Karere ka Gasabo

3. Ecole Primaire de l’Espoir mu Karere ka Bugesera
4. Academie de la Salle mu Karere ka Gicumbi
5. Ecole Primaire Highland mu Karere ka Bugesera

Mu cyiciro rusange:
1. Academie de la Salle mu Karere ka Gicumbi
2. ELDP Karubanda mu Karere ka Huye.
3. Maranyundo Girls School mu Karere ka Bugesera
4. Ecole Secondaire de Ruhango mu Karere ka Ruhango
5. Ecole de Science de Byimana mu Karere ka Ruhango.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, bwana Gaspard Twagirayezu.
Umwana wa mbere mu mashuri abanza yavuye mu Karere ka Muhanga.
Abana batsinze neza bahembwe.
Abanyeshuri bahembwe bifotoranyije n’abayobozi bakuru mu burezi.

Related posts

‘Burya koko ngo umwambi wishinga umuheto bitari bujyane’. Amerika iri he ngo itabare Ukraine ?

NDAGIJIMANA Flavien

Indege za USA zarashe ku birindiro by’Abatalibani mu kubaca intege.

NDAGIJIMANA Flavien

Inama y’Abaminisitiri yemejeko kwambara agapfukamunwa bitakiri itegeko mu Rwanda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment