Amizero
Ahabanza Amakuru Ubutabera Ubuzima

Musanze: Urubanza ruregwamo umuganga ukekwaho kwica Iradukunda w’imyaka 17 rwasubitswe bitunguranye.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwafashe icyemezo cyo gusubika bitunguranye urubanza ruregwamo umuganga witwa Maniriho Jean de Dieu uregwa n’ubushinjacyaha ibyaha birimo ubwicanyi bukozwe  ku bushake, gusambanya umwana no kugerageza gukuriramo undi inda byakorewe  Iradukunda Emérence w’imyaka 17.

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022 ubwo abari bitabiriye isomwa ry’uru rubanza bamaze umwanya munini bategereje ko rusomwa ku isaha ya saa cyenda bari bahawe y’isomwa ry’uru rubanza, bigeze ku isaha ya saa kumi, batungurwa n’uko undi mucamanza yababwiye ko  umucamanza waruciye  atabonetse kuko ngo yatanze impamvu z’uko yagiye mu mahugurwa atunguranye.

Ku itariki 28 Kamena 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Musanze   rwari rwatumije umuganga witwa Rwahama Samson nk’umutangabuhamya wakoze isuzuma ku murambo wa nyakwigendera Iradukunda, kugira ngo asobanure ibyari bikubiye muri raporo yatanze nyuma yo gukora isuzuma.

Maniriho akimara gufatwa mu 2020, inzego zishinzwe umutekano zagiye gusaka aho yabaga mu rugo, bahasanga ibimenyetso birimo imigozi (umushipiri) isa neza n’iyari iziritse amaguru n’amaboko ndetse no mu ijosi ry’umurambo wa Iradukunda wasanzwe wajugunywe mu murima w’ibishyimbo, hasanzwe kandi inyundo ndetse n’umukeka wariho amaraso bikekwa ko yari aya Iradukunda wari wiciwe aho.

Ibi bimenyetso byajyanywe muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo bikorweho isuzuma, aho bapimye amaraso yari kuri uwo mukeka, raporo igaragaza ko afitanye isano n’aya Maniriho andi na yo afitanye isano n’aya Emérence bikekwa ko yishwe n’uyu muganga Maniriho.

Uyu muganga asobanurira Urukiko iby’amaraso yasanzwe ku mukeka, Rwahama yavuze ko bakora isuzuma kuri AND/DNA z’amaraso yari awuriho, basanze hariho ADN y’amaraso ya Iradukunda Emérence wapfuye ndetse na ADN y’amaraso ya Maniriho washinjwe n’Ubushinjacyaha kumwica.

Uyu muganga Rwahama Samson yongeyeho ko mu buhanga bakoresha mu gupima uturemangingo tw’amaraso y’umuntu hagamijwe kwemeza ko ADN ihura neza n’iye hari ibipimo bagenderaho, avuga ko amaraso yari kuri uwo mukeka bapimye uturemangingo tw’aya Maniriho basanga ADN ariyo menshi kurusha aya Emérence.

Yabisobanuye mu magambo ye agira ati: “ADN yavuye mu maraso yari ku mukeka yenda gusa n’aya Iradukunda  Emérence, ariko ntihagije kuba yafatirwaho umwanzuro kuko uturemangingo two gufatiraho uwo mwanzuro wemeza neza niba ayo maraso yari aye twabaye duke”.

Ibi byatumye abantu benshi bari bitabiriye uru rubanza bafite amatsiko y’uko ruburanishwa, bavuga ko ibyo uyu muganga asobanura birimo urujijo kuko ngo yemeza ko hari ADN y’amaraso make ya Iradukunda yabonetse ku mukeka yivanze n’aya Maniriho  bibaza uko yaba yarahageze nyuma akaza kuboneka yapfute, nabo basaba Urukiko kuzagira ubushishozi mu myanzuro bazafata.

Maniriho akimara gutabwa muri yombi, yagejejwe imbere y’ubugenzacyaha mu ibazwa yakorewe yemera ko yasambanyije Emérence, ndetse anagerageza kumufasha gukuramo inda amuha amafaranga yo kujya kuyikuramo, agasobanura ko yabikoze agamije gusibanganya ibimenyetso kuko ngo ibyo yakoze byari bigize icyaha cyo gusambanya umwana, ndetse ngo yangaga ko ubukwe yiteguraga gukorana n’umukunzi we bwapfa amenye ayo makuru, gusa uyu Maniriho ageze imbere y’urukiko yarabihakanye byose.

Kuri uyu wa Kabiri, Urukiko rwategetse ko uru rubanza rwimurirwa ku yindi tariki, ngo rukazasomwa kuwa 28 Nyakanga 2022, saa cyenda z’amanywa (15h00).

Bamuvukije ubuzima akiri muto.
Umukobwa wishwe yakundaga kwisekera.
Uyu muganga yabyemeye mu ibazwa, mu iburanisha arabihakana.

Related posts

Urugomero ruri kubakwa ku mugezi wa Nile rwongeye kurikoroza hagati ya Ethiopia na Misiri

NDAGIJIMANA Flavien

APR FC yasabye Mogadishu City Club bazahura muri CAF CL gushaka Igihugu cyizewe, bitaba ibyo ntiyitabire umukino.

NDAGIJIMANA Flavien

M23 yemeje ko yafashe Bunagana yose, FARDC ihungira muri Uganda.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment