Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Politike Umutekano

Imirwano ikomeye hagati ya FARDC na M23 irakomeje mu bice bitandukanye.

Imirwano ikomeye hagati y’igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC na M23 ikomeje kubera mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bw’iki gihugu cyayogojwe n’imitwe myinshi yitwaje intwaro kuva mu myaka hafi 30 ishize. FARDC n’abayifasha baragerageza kwambura M23 ibice igenzura ariko nayo ikababera ibamba kuko yemeza ko nta gace na kamwe iteze gutakaza.

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC n’abambari babo barimo ingabo z’u Burundi, SADC, FDLR n’abandi bagerageje kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, gutera mu bice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru bashaka kwisubiza bimwe mu bice bifitwe na M23, FARDC ikaba yashinjwe gutera buhumyi ibisasu biremereye mu bice bituwe n’abaturage, ibyaje kurangira iyabangiye ingata.

Amakuru akomeje gutangazwa n’umutwe wa M23, agaragaza ko urugamba rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gicurasi 2024, rutagendekeye neza ihuriro rya Leta kuko n’ubwo bashakaga kwigarurira uduce twa Kibirizi, Vitshumbi, Kikuku, Rwindi n’ahandi, byarangiye M23 ibakubise inshuro batakaza abasirikare benshi ndetse n’ibikoresho.

Amakuru abyutse avugwa kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, akaba yemeza ko akajyi (umujyi) gato ka Mirangi, aha akaba ari iwabo wa Gen Laurent Nkunda wayoboye Umutwe wa CNDP, kamaze kubohorwa n’Ingabo za M23, abasirikare ba FARDC, FDLR, abacanshuro na Wazalendo ngo bakaba birutse berekeza i Kanyabayonga na Lubero.

N’ubwo M23 itangaza ibi ariko, uruhande rwa Leta narwo ruvugako Ingabo zabo, FARDC ziri kumwe na Wazalendo bakomeje kwigira imbere ku mirongo y’urugamba, ngo M23 ikaba ikomeje gutakaza abarwanyi benshi n’ibikoresho ari nako yamburwa tumwe mu duce yari isanganwe n’ubwo utuvugwa nka Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi n’ahandi, byemezwa n’abahegereye ko hafitwe na M23 inakomeje kwigarurira n’ahandi kuko nk’aha muri Vitshumbi bivugwa ko M23 yanahanuye kajugujugu ya FARDC nyuma yo guhanura nanone drones ebyiri z’abasirikare ba Afurika y’Epfo baje mu butumwa bwa SADC.

Lawrence Kanyuka ukuriye Ishami ry’itumanaho n’itangazamakuru muri AFC/M23, ejo yagize ati: “Turifuza kumenyesha abantu ko kuva mu gitondo cya kare, ubufatanye bwa gisirikare bw’ubutegetsi bwa Kinshasa, bugizwe na FARDC, FDLR, inyeshyamba za Wazalendo, Ingabo z’u Burundi, iza SADC ndetse n’abacanshuro b’abazungu, bagabye ibitero mu bice bituwemo n’abaturage ka Kikuku, Kibirizi, Vitshumbi, Rwindi ndetse no mu bice bihakije.”

Yakomeje avuga ko uyu mutwe umenyesha akarere ndetse n’Isi yose by’umwihariko Imiryango itabara imbabare, ko ibi bitero bikomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abasivile. Yavuze ko M23 ikomeza kwirwanaho no kurinda ubuzima bw’abasivile, imvugo akenshi ikunze gutera benshi amakenga kuko iyo batangaje ibi birangira bigaruriye ibice byinshi muri ya gahunda yabo yo gucecekesha intwaro n’aho zituruka.

Mu gihe mu bice bitandukanye haberaga imirwano, i Goma mu murwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru hari umuhango wo gushyingura abantu 36 bishwe n’ibisasu byarashwe tariki 03 Gicurasi 2024 mu nkambi ya Mugunga icumbikiye abakuwe mu byabo n’imirwano ikomeje guhuza FARDC na M23 muri Teritwari za Nyiragongo, Masisi na Rutshuru ikaba ikomeje no kototera izindi nka Walikale, Rubero zo muri Kivu y’Amajyaruguru ndetse na Kalehe yo muri Kivu y’Amajyepfo.

Leta ya DR Congo yashinje M23 ko ari yo yarashe ibi bisasu mu nkambi y’impunzi ya Mugunga, M23 nayo ibyamaganira kure ivuga ko ibi bisasu byarashwe n’uruhande bahanganye, ni ukuvuga FARDC n’abo bafatanya mu rugamba, kuko izi ngabo za Leta zari zaranashinze imbunda ziremereye muri iyi nkambi, ibintu byamaganwe n’imiryango mpuzamahanga ndetse impunzi nazo ubwazo zikamagana Leta ziyisaba gukura ibyo bibunda rutura mu baturage ahubwo bakabijyana ahabera imirwano.

Bivugwa ko aba basirikare badasanzwe ba Leta ya DR Congo bari bitwaje ibikoresho byinshi kandi bigezweho bashaka kwigarurira uduce twa Kibirizi, Vitshumbi, Kikuku n’ahandi byarangiye bayabangiye ingata.

Related posts

Afrobasket zone 5: U Rwanda rwatsinze umukino wa mbere (Amafoto)

NDAGIJIMANA Flavien

Musanze: Umuntu utamenyekanye umwirondoro yasanzwe mu kiraro cya Gitinda yapfuye.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Goshen ya ADEPR Muhoza yasohoye indirimbo ihumuriza abantu [VIDEO]

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment