Amizero
Ahabanza Amakuru Amatangazo Hanze Politike Ubuzima Umutekano

Byifashe bite nyuma y’imyaka 78 Nagasaki irashweho Ibisasu Kirimbuzi?

Hashize imyaka 78 Leta zunze Ubumwe za Amerika irashe intwaro kirimbuzi, “bombe atomique,” i Nagasaki. Meya Shiro Suzuki aringinga Ibihugu by’ibihangange guca intwaro za kirimbuzi kuko ngo ingaruka byasize zitagira uko zingana.

Bombe yaguye i Nagasaki ku itariki ya 9 y’ukwa munani 1945 saa tanu n’iminota ibiri mbere ya saa sita (11h02). Abo yahitanye icyo gihe n’abazize inkurikizi zayo mu myaka yakurikiyeho barenga 70,000.

Kuri uyu wa gatatu tariki 09/08/2023 kuri iyo saha ya saa tanu n’iminota ibiri mu gitondo, abari mu mihango yo kwibuka bacecetse igihe cy’umunota, ari ko n’inzogera z’amahoro zirimo zivuga.

Meya wa Nagasaki, Shiro Suzuki, yashyize indabo ku mva y’urwibutso. Yavuze impungenge afite z’uko ririya shyano risa n’irigenda ryibagirana, mu gihe abarirokotse nabo bagenda bashira. Kugera mu kwezi kwa gatatu gushize, hari hasigaye abagera ku 113,649.

Ababyeyi ba Shiro Suzuki nabo bari mu barokotse. Afite imyaka 56 y’amavuko. Yasabye Ibihugu by’ibihangange ku isi kuranduka intwaro za kirimbuzi.

Meya wa Nagasaki, Shiro Suzuki, ati: “Kumaraho intwaro za kirimbuzi ni yo nzira nyakuri yonyine iduha umutekano.”

Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, Fumio Kishida, ntiyagiye mu mihango yo kwibuka. Ariko yohereje ubutumwa kuri videwo, avuga ko guca intwaro za kirimbuzi ku Isi bigenda bizamo ingorane zikomeye buri gihe kurushaho bitewe n’amakimbirane n’intambara, zirimo iy’Uburusiya bwagabye kuri Ukraine.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarashe bombe atomique i Nagasaki nyuma y’iminsi itatu irashe iya mbere ku mujyi wa Hiroshima, ku itariki ya 6 y’ukwa munani 1945. Yishe abantu 140,000 ako kanya no mu myaka yakurikiyeho. Fumio Kishida akomoka i Hiroshima. Anayihagarariye mu nteko ishinga amategeko. VOA

Related posts

CAF Champions League: APR FC yo mu Rwanda yatsinze US Monastir yo muri Tunisia.

NDAGIJIMANA Flavien

Umuvugabutumwa Maman Vanessa arashinjwa n’umugabo we ubuhemu bukomeye.

NDAGIJIMANA Flavien

Ni iyihe mpamvu ituma abasaga 200 ku kwezi basaba guhindurirwa amazina mu Rwanda?

Amizero-admin

Leave a Comment