Amizero
Ahabanza Amakuru Hanze

Igisirikare cya Israël kigendera kuki gitoranya ibisasu bya Hamas gishwanyaguriza mu kirere?

Igisirikare cya Israël IDF gitangaza ko nubwo gifite uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu biraswa ku butaka bw’icyo gihugu cyane cyane muri iyi minsi cyugarijwe n’umutwe wa Hamas urwanira ubwigenge bwa Palestine, ngo ntihashwanyuzwa ibiharashwe byose ahubwo harebwa ibiri buteze ingaruka zikomeye.

Muri ibi bihe Israël yari mu ntambara n’umutwe w’abarwanyi ba Hamas w’abanya-Palestine ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba, hari ibisasu bibarirwa mu bihumbi byarashwe biva mu gace ka Gaza aho uwo mutwe ubarizwa byerekeza ku butaka bw’icyo gihugu.

Kubera uburyo yihagazeho mu bya gisirikare, Israël ifite uburyo yubatse mu myaka icumi ishize bwo gushwanyaguriza ibisasu biremereye mu kirere mbere y’uko bigera ku butaka mu rwego rwo kurinda abaturage bayo. Byangizwa biri mu ntera ya kilometero zisaga 70.

Ni uburyo bwiswe “The Iron Dome Aerial Defense System” bugezweho kandi buhambaye mu kurinda umutekano w’Igihugu ariko buranahenze kuko gushwanyaguza igisasu (missile) kimwe bibarirwa agaciro ka 40.000$.

Ibyo bituma hadashwanyuzwa ibije byose ahubwo hakitabwa ku byerekeje ahatuwe cyane cyangwa agace k’umujyi n’uturimo ibikorwa remezo bikomeye nk’ibigega bya peteroli.

Nko muri iyi ntambara imaze iminsi iba, CNN yatangaje ko kugeza ku Cyumweru tariki 16 Gicurasi 2021 habarurwaga ibisasu 3.100 byarashwe muri Israël biturutse muri Gaza mu cyumweru kimwe. Muri ibyo, 450 byaguye hafi bitaragera ku butaka bwayo, 1.210 bishwanyaguzwa byageze mu kirere cya Israël.

Ni umubare utageze kuri kimwe cya kabiri ariko uburyo bikorwamo birinda ubuzima bw’abaturage.

Mu butumwa Igisirikare cya Israel IDF cyashyize kuri Twitter ku wa Kabiri w’iki Cyumweru cyagize kiti: “Uburyo bwo gushwanyaguza ibisasu bufite intego imwe yo kubyangiza bikiri mu kirere mbere y’uko byica abaturage ba Israël. Ntabwo tuzisegura ku kurokora ubuzima”.

Kugeza ku wa 18 Gicurasi 2021 hagaragazwaga ko ibisasu bya Hamas byari bimaze guhitana abanya-Israel 12, mu gihe abanya-Palestine bishwe n’ibisasu bya Israel bari 227.

Kimwe mu byuma bya IDF byifashishwa mu gushwanyaguza ibisasu/Photo Internet.

Related posts

Abahitanywe n’ibiza biherutse kwibasira u Rwanda bamaze kuba135.

NDAGIJIMANA Flavien

Imvamutima za Perezida Joe Biden wa Amerika nyuma y’irekurwa rya Paul Rusesabagina.

NDAGIJIMANA Flavien

Chorale Jehovanis yo kuri ADEPR Gasiza yafashije abo ku Mukamira kwizihiza Pasika bari mu mavuta.

NDAGIJIMANA Flavien

2 comments

Mwami Jean Damascene May 21, 2021 at 6:45 PM

Idf irakomeye nta kuyisukira

Reply
Bimenyimana Jean Damascene May 22, 2021 at 2:02 PM

Yewe islael reka yirate burya ifite n’ibyo yiratana!!

Reply

Leave a Comment