Amizero
Ahabanza Amakuru Politike Ubukerarugendo Ubukungu

Abakoresha umuhanda wa kaburimbo Musanze-Kinigi batewe ibyishimo n’amatara yawushyizweho.

Abaturiye n’abakoresha umuhanda wa kaburimbo Musanze-Kinigi bari mu byishimo bidasanzwe nyuma y’uko uyu muhanda w’ubukerarugendo ushyiriweho amatara (Street Light), bakaba bemezako iki ari igisobanuro cyo kwibohora nyako.

Igikorwa cyo gucanira uyu muhanda gishobotse nyuma y’igihe kinini abawukoresha n’abawuturiye basaba ubuyobozi ko bwabafasha bukabashyiriraho amatara. Ibi abaturage bakaba barabishingiraga ku mutekano mucye baterwaga n’umwijima wabaga kuri uyu muhanda mu gihe cy’ijoro.

Bemezako kuva mu Kinigi uza mu Mujyi wa Musanze mu masaha y’ijoro byari ikibazo gikomeye kuko ngo wasangaga bibasirwa n’ibisambo byihishaga mu nkengero zawo, dore ko bitewe n’imiterere y’aho unyura usanga ukikijwe n’ibiti byinshi.

Bavugako kandi kuba uyu muhanda washyizweho amatara, bagiye kuyabyaza umusaruro ku buryo bazajya bakoresha uyu muhanda amanywa n’ijoro.

Gucanira imihanda yo mu Rwanda ni gahunda ya Leta, muri gahunda yayo yo kuba buri muturage yabonye amashanyarazi bitarenze mu mwaka wa 2024. Imihanda yose ikaba yaratekerejwe kugirango Abanyarwanda bagende ahabona, byongere n’umutekano wabo muri gahunda yo gukora amasaha menshi ashoboka.

Eng. Nzamurambaho Marcel ni umuyobozi wa REG mu Ntara y’Amajyaruguru. Avugako ibi ari ibikorwa biba byatwaye ubushobozi buhambaye, akaba asaba abaturage kubifata neza. Ati: “Ubutumwa bwa mbere twaha abaturage baturiye ibi bikorwaremezo ni ugufatanyiriza hamwe mu kubirinda no kubibungabunga. Ikindi kandi musanzwe muzi ko Musanze-Kinigi ari agace k’ubukerarugendo; kuba hiyongereyeho n’aya matara yo ku muhanda, byongera ubwiza ndetse n’umutekano nkaba mbona ko aka gace kagiye kurushaho kuba keza kuko isura ya Musanze ikomeje guhinduka”.

Umuhanda Musanze-Kinigi ucaniwe mu ya mbere kuko n’iyindi mihanda yose iri gukorwa mu Gihugu, bitarenze imyaka ibiri yose izaba icaniwe. Ibirometero bigera kuri 13.9 (13.9 km) nibyo byashyizweho amatara kuri uyu muhanda wa kaburimbo Musanze-Kinigi. Uyu muhanda ukoreshwa cyane na ba mukerarugendo basura Parike y’Igihugu y’ibirunga, ukaba unakoreshwa n’abatwara umusaruro w’ibirayi byera cyane mu Kinigi babijyana ku yandi masoko hirya no hino mu Gihugu.

Related posts

Ku myaka 82 agiye gukorera urugendo mu isanzure

Shyaka Josbert

“Kwihangira umurimo bisaba kwiyemeza ugatangira udategereje ubundi bufasha”. Sina Gérard

NDAGIJIMANA Flavien

Uganda yasabwe na Amerika kwakira abahunze Afghanistan bagera kuri 2000.

NDAGIJIMANA Flavien

Leave a Comment